AFC/M23 yateye indi ntambwe ikomeye mu rugamba irimo rwo kubohora RDC.
Ihuriro rya Alliance Fleuve Congo, AFC, ribarizwamo umutwe wa M23 n’uwa Twirwaneho ryasoje amahugurwa y’abasirikare bayo bagera kuri 350 bazarifasha icyengeza matwara mu kurishakira abayoboke.
Ni amahugurwa yabereye i Rutshuru mu gace kamwe kaho kitwa Kanombe. Umuhango wo kuyasoza wayobowe n’umuhuza bikorwa w’iri huriro rya AFC, Corneille Nangaa hamwe n’umugaba mukuru w’Ingabo za M23, Gen. Sultan Makenga.
Ku wa gatandatu ejo hashize tariki ya 05/07/2025, iki gikorwa ni bwo cyashojwe.
Mu ijambo rya Corneille Nangaa yagejeje kubari bitabiriye, yababwiye ko mu izina ry’ihuriro rya AFC/M23 na begenzi be bari kumwe, n’abasoje amahugurwa batakiri ku rwego rwo kwitwa abanyeshuri, ahubwo ko bagiye gucengeza amatwara no gushaka abandi bayoboke benshi b’iri huriro.
Mu gihe Gen Makenga we yavuze ko kugira ngo babohore igihugu cyabo n’abaturage, bisaba ubwitange n’imbaraga nyinshi. Asaba buri wese kuzana imbaraga ze.
Avuga ko iyo babonye umuntu niyo yaba umwe ubiyungaho bibashimisha, bityo ngo kuba hasoje benshi bibashimishije cyane.
Yagize ati: “Benshi banyuze aha, aba ni icyiciro cya 14 bose bakoze igikwiye twazagera i Kinshasa bitatugoye. RDC yacu yangijwe igihe kirekire cyane, yangijwe n’ubuyobozi bubi. Abaturage barababaye, abavandimwe barahunze, abandi barishwe, ndetse n’abandi babaye abakene kubera ubuyobozi bw’iki gihugu bugishyira mu kaga aho kugikiza.”
Yakomeje avuga ko bazabohora RDC yose, maze abantu bakabaho neza ndetse kandi iki gihugu kikaba icya bose.
Ibyo bibaye mu gihe mu mpera zu kwezi gushize RDC n’u Rwanda byashyize umukono ku masezerano y’amateka. Ni amasezerano ibi bihugu byombi byasinyiye imbere ya minisitiri w’ubanye n’amahanga wa Leta Zunze ubumwe za Amerika i Washington DC.
Ahanini aya masezerano agamije gushyiraho iherezo rya nyuma ibibazo by’intambara bimaze imyaka myinshi mu Burasirazuba bw’iki gihugu cya Repubulika ya demokarasi ya Congo.