AFC/M23 yavuze ko iri gusaba Leta y’i Kinshasa ibintu bibiri bikomeye mu biganiro by’i Doha.
Ihuriro rya Alliance Fleuve Congo, AFC/M23 ryatangaje ko ryohereje intumwa zayo i Doha muri Qatar mu biganiro zihuriramo n’intumwa za Leta ya Congo, kandi ko basaba iyi Leta ibintu bibiri, birimo gufungura imfungwa zifungiwe i Kinshasa no guhagarika ibitero ku birindiro byabo.
AFC/M23 yabivugiye mu kiganiro n’abanyamakuru cyabereye i Goma mu Burasirazuba bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo.
Bertrand Bisimwa perezida wa M23 yavuze ko mu gihe Kinshasa itakubahiriza biriya bintu bibiri nta kindi cyashoboka, kandi ko mu gihe yabyubahiriza n’ibindi yizera ko bizagerwaho.
Yanavuze ko bohereje abantu babiri gusa i Doha, ngo kubera ko ibyo bihagije kugira ngo babikoreho aho kohereza abantu bane cyangwa barengaho nk’uko byari bisanzwe bikorwa.
Muri iki kiganiro kandi AFC/M23 yamaganye imiryango mpuzamahanga iheruka gusohora raporo ziyishinja kwica abasivili mu bice byegereye pariki y’igihugu ya virunga muri teritware ya Rutsuru mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Bisimwa yamaganye ibyo birego baregwa, avuga ko ari ibihimbano byateguwe na Leta y’i Kinshasa mu rwego rwo kubasebya no kubangamira ibiganiro.
AFC/M23 yakomeje ivuga ko mu myaka irenga ibiri, ubutegetsi bw’i Kinshasa bwashyize mu bikorwa politiki iteje akaga, igizwe no guha intwaro abasivili bitwa Wazalendo hagamijwe kubakoresha mu ntambara yo kurwanya AFC/M23.
Aba bakaba bica, bagasahura no kwangiza ibikorwa remezo by’igihugu, ubundi kandi aho kurengera abo bakagobye kuba barengera, bakarushaho kubashyirisha mu kaga gakomeye.