• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Thursday, March 5, 2026
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Conflict & Security

AFC/M23 Yavuze ko Kinshasa Yahinduye Amasezerano ya Doha Uburyo bwo Kwiyubaka mu Ntambara

Bahanda Bruce by Bahanda Bruce
January 2, 2026
in Conflict & Security
0
AFC/M23 Yavuze ko Kinshasa Yahinduye Amasezerano ya Doha Uburyo bwo Kwiyubaka mu Ntambara
72
SHARES
1.8k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

AFC/M23 Yavuze ko Kinshasa Yahinduye Amasezerano ya Doha Uburyo bwo Kwiyubaka mu Ntambara

You might also like

AFC/M23 Yatangije Gahunda Yihariye yo Gusubukura Ubutabera mu Turere Twabohojwe

Kinshasa: Hatangijwe Igikorwa cyo Kuvugurura Stade des Martyrs, Impaka ku Ngurane n’Umutekano w’Abaturage Zirakomeje

Amakuru ku Mirwano Ikomeje Kuba i Kabambare

Ihuriro Alliance Fleuve Congo (AFC/M23) ryashinje Leta ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo (RDC) guhitamo inzira y’intambara mu gukemura ikibazo cy’umutekano muke mu Burasirazuba bw’igihugu, rinenga ubutegetsi bwa Kinshasa ko butubahiriza amasezerano bwiyemeje mu biganiro by’amahoro bya Doha, biyobowe n’ubuhuza bwa Leta ya Qatar.

AFC/M23 yagaragaje ko Leta ya Kinshasa yanze kwitabira inama ebyiri zari zigamije gusuzuma ishyirwa mu bikorwa ry’agahenge, ikabifata nk’ikimenyetso simusiga cy’uko ayo masezerano yari “igicucu” cyo kwiyubaka no kongera gutegura intambara.

Mu itangazo ryayo, yagize iti: “Intambara ikomeje kwibasira abaturage b’abasivili mu bugome bukabije, binyuze mu bitero bikozwe mu buryo bunyuranyije n’Amategeko Mpuzamahanga Arengera Ikiremwamuntu. Ibi bigaragaza ko, ku ruhande rwa Kinshasa, amasezerano atari ay’amahoro, ahubwo ari uburyo bwo kwitegura intambara.”

Corneille Nangaa yasobanuye ko ubuhuza bwa Qatar bwateguye inama ebyiri zo gusuzuma iyubahirizwa ry’agahenge, aho AFC/M23 yazitabiriye ifite intego yo gushaka ibisubizo bifatika byatuma imirwano ihagarara burundu. Gusa ngo Leta ya Kinshasa yabyanze ku bushake, ihitamo gukomeza inzira ya gisirikare.

Nubwo bimeze bityo, AFC/M23 yemeje ko igifitiye icyizere ubuhuza bwa Qatar, igashimangira ko igisubizo cya politiki ari cyo cyonyine gishobora gukemura imizi y’iyi ntambara imaze igihe kirekire.

Nangaa yanagarutse ku byo yise kwimakaza imvugo z’urwango nk’inyigisho ya Leta, avuga ko zitagikorwa mu bwihisho gusa, ahubwo zemezwa kandi zigakwirakwizwa n’abayobozi bakuru ba politiki n’igisirikare. Yashinje itangazamakuru rya Leta gutangaza ubutumwa bushishikariza urwango n’ivangura rishingiye ku moko n’indimi.

Ati: “Intego irasobanutse: ni Abanyekongo bavuga Ikinyarwanda, by’umwihariko Abatutsi. Nyuma byakomereje no ku bavuga Igiswahili. Aba baturage bashyizwe mu mwanya w’‘abanzi b’igihugu imbere,’ bazira isura yabo, ururimi rwabo cyangwa ubwoko bwabo, bagakorerwa ibikorwa by’agashinyaguro, bamwe bakicwa mu buryo ndengakamere, mu gihe umuryango mpuzamahanga ukomeje kurebera.”

Yongeye gushinja ubutegetsi bwa Kinshasa guhitamo gucamo Abanyekongo ibice aho kubunga, anenga imikorere y’igisirikare avuga ko kirimo ivangura rishingiye ku moko n’uturere. Yavuze ko hari gufungwa no kwicwa kw’abasirikare n’abanyapolitiki mu buryo bunyuranyije n’amategeko, mu gihe abandi bahitamo guhunga igihugu.

Mu magambo akomeye, Nangaa yavuze ko ubutegetsi buriho bwasuzuguye igisirikare, bugera aho kugikoza isoni, ibintu afata nk’ibisenya ubumwe bw’igihugu n’ubushobozi bwacyo bwo kwirwanaho.

Ku rundi ruhande, nubwo inzira ya Washington, binyuze mu bufatanye bwa Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika Donald Trump, yagaragaje kwihuta ku mpapuro, aho Perezida Félix Tshisekedi wa RDC na Paul Kagame w’u Rwanda bashyize umukono ku masezerano, ibiganiro bya Doha hagati ya Kinshasa na AFC/M23 bikiri mu gihirahiro.

Ibyo biganiro byari bigamije kuzuza amasezerano ya Washington, byibanda ku mpamvu shingiro z’intambara zirimo kugarura ububasha bwa Leta n’isubizwa mu buzima busanzwe bw’abahoze mu mitwe yitwaje intwaro. Gusa, kuva hasohoka itangazo rihuriweho mu kwezi kwa kane, ingingo nyinshi zumvikanyweho ntizirashyirwa mu bikorwa.

Uku kudindira kwatumye imirwano yubura bundi bushya, bituma AFC/M23 ifata umujyi wa Uvira mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo. Icyo gikorwa cyamaganywe n’ibihugu byinshi, by’umwihariko Leta Zunze Ubumwe za Amerika, zashinjaga u Rwanda gushyigikira uwo mutwe. Ku gitutu cy’umuryango mpuzamahanga, AFC/M23 yatangaje ko yavuye muri uwo mujyi, igaragaza ubushake bwo kongera guha amahirwe inzira z’amahoro.

Icyakora, kugeza ubu, ejo hazaza h’amahoro arambye mu Burasirazuba bwa RDC haracyari mu mwijima, mu gihe impande zirebwa n’iki kibazo zikomeje gushinjanya kudashyira mu bikorwa ibyo ziyemeje.

Tags: AFC/m23IntambaraRdc
Share29Tweet18Send
Bahanda Bruce

Bahanda Bruce

Recommended For You

AFC/M23 Yatangije Gahunda Yihariye yo Gusubukura Ubutabera mu Turere Twabohojwe

by Bahanda Bruce
March 5, 2026
0
AFC/M23 Yatangije Gahunda Yihariye yo Gusubukura Ubutabera mu Turere Twabohojwe

AFC/M23 Yatangije Gahunda Yihariye yo Gusubukura Ubutabera mu Turere Twabohojwe Mu rwego rwo kugarura ubutabera mu turere twari twaratewe n’ingaruka z’intambara, Délion Kimbulungu, Perezida wa Komisiyo ishinzwe Gusubukura...

Read moreDetails

Kinshasa: Hatangijwe Igikorwa cyo Kuvugurura Stade des Martyrs, Impaka ku Ngurane n’Umutekano w’Abaturage Zirakomeje

by Bahanda Bruce
March 5, 2026
0
Kinshasa: Hatangijwe Igikorwa cyo Kuvugurura Stade des Martyrs, Impaka ku Ngurane n’Umutekano w’Abaturage Zirakomeje

Kinshasa: Hatangijwe Igikorwa cyo Kuvugurura Stade des Martyrs, Impaka ku Ngurane n’Umutekano w’Abaturage Zirakomeje Mu murwa mukuru wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, i Kinshasa, ku munsi w’ejo...

Read moreDetails

Amakuru ku Mirwano Ikomeje Kuba i Kabambare

by Bahanda Bruce
March 5, 2026
0
Amakuru ku Mirwano Ikomeje Kuba i Kabambare

Amakuru ku Mirwano Ikomeje Kuba i Kabambare Abaturage barenga ibihumbi 21, benshi muri bo bakaba ari abagore n’abana, bahatiwe guta ingo zabo nyuma y’imirwano ikomeye yadutse ku wa...

Read moreDetails

Abanyamulenge mu Bihe Bikomeye by’Intambara: Nyabirori Yabasabye Ubumwe n’Umutima wo Gutabara Iwabo

by Bahanda Bruce
March 4, 2026
0
Abanyamulenge mu Bihe Bikomeye by’Intambara: Nyabirori Yabasabye Ubumwe n’Umutima wo Gutabara Iwabo

Abanyamulenge mu Bihe Bikomeye by’Intambara: Nyabirori Yabasabye Ubumwe n’Umutima wo Gutabara Iwabo Mu gihe Abanyamulenge bakomeje guhura n’ibibazo by’umutekano muke mu misozi y’i Mulenge no mu bindi bice...

Read moreDetails

Mikenke: MRDP–Twirwaneho na M23 Bahanganye n’Ihuriro rya FARDC n’Abarwanyi Bafatanyije

by Bahanda Bruce
March 4, 2026
0
Mikenke: MRDP–Twirwaneho na M23 Bahanganye n’Ihuriro rya FARDC n’Abarwanyi Bafatanyije

Mikenke: MRDP–Twirwaneho na M23 Bahanganye n’Ihuriro rya FARDC n’Abarwanyi Bafatanyije Amakuru yizewe aturuka mu gace ka Mikenke, kari muri teritwari ya Mwenga, mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo mu...

Read moreDetails
Next Post
Impunzi z’Abanye-Congo mu Rwanda Zamaganye Ivangura n’Amagambo y’Urwango, Zisaba Ubutabera Mpuzamahanga

Impunzi z’Abanye-Congo mu Rwanda Zamaganye Ivangura n’Amagambo y’Urwango, Zisaba Ubutabera Mpuzamahanga

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Abanyamulenge Abaturage AFC/m23 Amerika Bibogobogo Bukavu Burundi Fardc FDLR Fizi Goma ibiganiro Ibitero Igitero Imirwano Imyigaragambyo Ingabo z'u Burundi Intambara Iran Israel Kagame Kenya Kinshasa Kivu yamajy'Epfo M23 Masisi Maï Maï Mikenke Minembwe Monusco Ndayishimiye Paul Kagame Rdc Rwanda SADC Trump Tshisekedi Twirwaneho U Burusiya Uganda Ukraine Umutekano U Rwanda Uvira Wazalendo

© 2025 minembwe

Manage Cookie Consent
To provide the best experiences, we use technologies like cookies to store and/or access device information. Consenting to these technologies will allow us to process data such as browsing behavior or unique IDs on this site. Not consenting or withdrawing consent, may adversely affect certain features and functions.
Functional Always active
The technical storage or access is strictly necessary for the legitimate purpose of enabling the use of a specific service explicitly requested by the subscriber or user, or for the sole purpose of carrying out the transmission of a communication over an electronic communications network.
Preferences
The technical storage or access is necessary for the legitimate purpose of storing preferences that are not requested by the subscriber or user.
Statistics
The technical storage or access that is used exclusively for statistical purposes. The technical storage or access that is used exclusively for anonymous statistical purposes. Without a subpoena, voluntary compliance on the part of your Internet Service Provider, or additional records from a third party, information stored or retrieved for this purpose alone cannot usually be used to identify you.
Marketing
The technical storage or access is required to create user profiles to send advertising, or to track the user on a website or across several websites for similar marketing purposes.
  • Manage options
  • Manage services
  • Manage {vendor_count} vendors
  • Read more about these purposes
View preferences
  • {title}
  • {title}
  • {title}
No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2025 minembwe

This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
Are you sure want to unlock this post?
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?