AFC/M23 Yavuze ko Kinshasa Yahinduye Amasezerano ya Doha Uburyo bwo Kwiyubaka mu Ntambara
Ihuriro Alliance Fleuve Congo (AFC/M23) ryashinje Leta ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo (RDC) guhitamo inzira y’intambara mu gukemura ikibazo cy’umutekano muke mu Burasirazuba bw’igihugu, rinenga ubutegetsi bwa Kinshasa ko butubahiriza amasezerano bwiyemeje mu biganiro by’amahoro bya Doha, biyobowe n’ubuhuza bwa Leta ya Qatar.
AFC/M23 yagaragaje ko Leta ya Kinshasa yanze kwitabira inama ebyiri zari zigamije gusuzuma ishyirwa mu bikorwa ry’agahenge, ikabifata nk’ikimenyetso simusiga cy’uko ayo masezerano yari “igicucu” cyo kwiyubaka no kongera gutegura intambara.
Mu itangazo ryayo, yagize iti: “Intambara ikomeje kwibasira abaturage b’abasivili mu bugome bukabije, binyuze mu bitero bikozwe mu buryo bunyuranyije n’Amategeko Mpuzamahanga Arengera Ikiremwamuntu. Ibi bigaragaza ko, ku ruhande rwa Kinshasa, amasezerano atari ay’amahoro, ahubwo ari uburyo bwo kwitegura intambara.”
Corneille Nangaa yasobanuye ko ubuhuza bwa Qatar bwateguye inama ebyiri zo gusuzuma iyubahirizwa ry’agahenge, aho AFC/M23 yazitabiriye ifite intego yo gushaka ibisubizo bifatika byatuma imirwano ihagarara burundu. Gusa ngo Leta ya Kinshasa yabyanze ku bushake, ihitamo gukomeza inzira ya gisirikare.
Nubwo bimeze bityo, AFC/M23 yemeje ko igifitiye icyizere ubuhuza bwa Qatar, igashimangira ko igisubizo cya politiki ari cyo cyonyine gishobora gukemura imizi y’iyi ntambara imaze igihe kirekire.
Nangaa yanagarutse ku byo yise kwimakaza imvugo z’urwango nk’inyigisho ya Leta, avuga ko zitagikorwa mu bwihisho gusa, ahubwo zemezwa kandi zigakwirakwizwa n’abayobozi bakuru ba politiki n’igisirikare. Yashinje itangazamakuru rya Leta gutangaza ubutumwa bushishikariza urwango n’ivangura rishingiye ku moko n’indimi.
Ati: “Intego irasobanutse: ni Abanyekongo bavuga Ikinyarwanda, by’umwihariko Abatutsi. Nyuma byakomereje no ku bavuga Igiswahili. Aba baturage bashyizwe mu mwanya w’‘abanzi b’igihugu imbere,’ bazira isura yabo, ururimi rwabo cyangwa ubwoko bwabo, bagakorerwa ibikorwa by’agashinyaguro, bamwe bakicwa mu buryo ndengakamere, mu gihe umuryango mpuzamahanga ukomeje kurebera.”
Yongeye gushinja ubutegetsi bwa Kinshasa guhitamo gucamo Abanyekongo ibice aho kubunga, anenga imikorere y’igisirikare avuga ko kirimo ivangura rishingiye ku moko n’uturere. Yavuze ko hari gufungwa no kwicwa kw’abasirikare n’abanyapolitiki mu buryo bunyuranyije n’amategeko, mu gihe abandi bahitamo guhunga igihugu.
Mu magambo akomeye, Nangaa yavuze ko ubutegetsi buriho bwasuzuguye igisirikare, bugera aho kugikoza isoni, ibintu afata nk’ibisenya ubumwe bw’igihugu n’ubushobozi bwacyo bwo kwirwanaho.
Ku rundi ruhande, nubwo inzira ya Washington, binyuze mu bufatanye bwa Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika Donald Trump, yagaragaje kwihuta ku mpapuro, aho Perezida Félix Tshisekedi wa RDC na Paul Kagame w’u Rwanda bashyize umukono ku masezerano, ibiganiro bya Doha hagati ya Kinshasa na AFC/M23 bikiri mu gihirahiro.
Ibyo biganiro byari bigamije kuzuza amasezerano ya Washington, byibanda ku mpamvu shingiro z’intambara zirimo kugarura ububasha bwa Leta n’isubizwa mu buzima busanzwe bw’abahoze mu mitwe yitwaje intwaro. Gusa, kuva hasohoka itangazo rihuriweho mu kwezi kwa kane, ingingo nyinshi zumvikanyweho ntizirashyirwa mu bikorwa.
Uku kudindira kwatumye imirwano yubura bundi bushya, bituma AFC/M23 ifata umujyi wa Uvira mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo. Icyo gikorwa cyamaganywe n’ibihugu byinshi, by’umwihariko Leta Zunze Ubumwe za Amerika, zashinjaga u Rwanda gushyigikira uwo mutwe. Ku gitutu cy’umuryango mpuzamahanga, AFC/M23 yatangaje ko yavuye muri uwo mujyi, igaragaza ubushake bwo kongera guha amahirwe inzira z’amahoro.
Icyakora, kugeza ubu, ejo hazaza h’amahoro arambye mu Burasirazuba bwa RDC haracyari mu mwijima, mu gihe impande zirebwa n’iki kibazo zikomeje gushinjanya kudashyira mu bikorwa ibyo ziyemeje.






