AFC/M23 yavuze ko nta abasirikare b’u Burundi yarekuye.
Ihuriro rya Alliance Fleuve Congo, AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo, ryanyomoje amakuru avuga ko ryarekuye abasirikare b’u Burundi abo ryafatiye kurugamba bahanganyemo mu Burasirazuba bw’iki gihugu.
Ni amakuru yashyizwe hanze n’ubuyobozi bw’uyu mutwe wa AFC/M23 mu kiganiro bwagiranye n’itangazamakuru hagati muri iki cyumweru turimo.
Uyu mutwe wahakanye aya makuru mu gihe mu ntangiriro z’i cyumweru gishize byagiye bitangazwa kenshi ko warekuye aba basirikare b’u Burundi ubaha igihugu cyabo. Icyo gihe byavugwa ko wabarekuye nyuma y’ubw’umbikane bw’impande zombi.
Bikaba byari bisanzwe bizwi ko M23 yafashe abasirikare benshi b’iki gihugu cy’u Burundi, abo yagiye ifatira mu mirwano itandukanye, ahanini yaberaga muri za teritware ya Masisi na Rutshuru mu mpera z’umwaka wa 2024.
Muri kiriya kiganiro uyu mutwe wa AFC/M23 wemeje ko ufite aba basirikare ariko ko igihe cyo kubarekura kitaragera kandi ko nikigera bizatangazwa nk’uko ihora ibikora.
Uvuga ko ibyavuzwe kuri aya makuru ari ibibuha byambaye ubusa.
Umubare w’abasirikare AFC/M23 yafatiye ku rugamba ntuzwi, ariko nk’uko wagiye ubitangaza kenshi wagaragazaga ko ari benshi.
Amashusho yagiye hanze ubwo waberekanaga ku mugaragaro mu mpera z’umwaka ushize, wabagaragazaga ari benshi, ndetse yewe bakubise n’umusozi bawuzuye.
Imyaka itatu irashyize ingabo z’u Burundi zifatanya n’iza Congo kurwanya uyu mutwe wa M23 n’uwa Twirwaneho, kimweho gusa, izi ngabo ntacyo zihindura kuko iyi mitwe yombi ikomeza kwagura ibirindiro byabo uko yishakiye.
Yazirukanye i Masisi, Rutshuru, Goma no mu mujyi wa Bukavu, Minembwe n’ahandi.
Kuri ubu zihagarariye i Uvira mu ntera ngufi uvuye i Bujumbura mu Burundi iyo yazaje zituruka.