AFC/M23 yavuze kuri drones za FARDC zitera ibisasu ku baturage na Wazalendo bafata abagore ku ngufu
Ihuriro rya Allience Fleuve Congo, AFC/M23 yavuze ko igiye guha igisubizo drones z’ingabo za Repubulika ya demokarasi ya Congo zibagabaho ibitero n’ahatuye abaturage buri munsi.
Ni mu kiganiro n’abanyamakuru uyu mutwe wa AFC/M23 wagiranye n’itangazamakuru ku wa Kane tariki ya 23/10/2025, i Goma mu Burasirazuba bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo.
Muri iki kiganiro Bertrand Bisimwa umuyobozi wa M23 akaba n’umuhuzabikorwa wungirije w’ihuriro rya AFC/M23, yagize ati: “Dufite ubushobozi bwo kurasa izo drones. Twagiye tubikora mu bihe byinshi, kandi n’ubu ni byo tugiye gutangira gukora guhera uyu munsi mu gihe tugabweho ibitero.”
Yanateguje kandi ko guhera kuri uyu wa kane yabivugiyeho ingabo zabo zigiye gusubiza ababashotora, aho yavugaga ingabo za FARDC n’abambari bazo.
Ati: “Tugiye kujya dusubiza ingumi ku ngumi ubushotoranyi bwa Kinshasa. Kugira ngo twimike amahoro mu turere dufite mu maboko yacu n’uturi mu maboko ya Kinshasa, mu rwego rwo kugira ngo dushyire amahoro mu bice tugenzura ndetse n’utugenzurwa na Kinshasa.”
Yanavuze kandi ko nko mu bice byo muri teritware ya Fizi mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo, ingabo za FARDC n’iz’u Burundi ndetse n’imitwe yitwaje intwaro ya Wazalendo basambanya abagore ku ngufu. Agaragaza ko ibyo bagiye kubishyiraho iherezo.






