AFC/M23 Yemeje Ko Itareba Amasezerano ya Washington, Irebera Intambara mu Burasirazuba bwa RDC
Ihuriro rya Allience Fleuve Congo (AFC/M23) ryashimangiye ko ritita na gato ku masezerano y’amahoro yasinywe hagati y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) i Washington D.C., muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, kandi ikomeje kurebera intambara mu burasirazuba bwa RDC.
Ubutumwa bw’iri huriro bwatanzwe na Bertrand Bisimwa, umuyobozi wungirije wa AFC/M23 ushinzwe politiki, dipolomasi n’imiyoborere, ubwo yasubizaga Senateri Jeanne Shaheen wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, wavuze ko AFC/M23 yarenze ku masezerano ya Washington.
Senateri Shaheen, ukora muri Komisiyo ya Sena ishinzwe ububanyi n’amahanga, yagize ati:
“Nyuma y’amezi atatu, M23 ifashwa n’u Rwanda irenze ku masezerano y’amahoro ya Washington; amaherezo, Amerika yafatiye ibihano RDF n’abayobozi bane.”
Bisimwa yamusubije agira ati:
“Madamu, ihangane, ariko se ni gute, nk’uko ubivuga, M23 yarenga ku masezerano itasinye kandi atayireba na gato? Ikibazo nyacyo kiri mu buryo Washington yumva iyi ntambara. Mukeneye amakuru y’ibanze kuri iyi ntambara.”
Amasezerano ya Washington, yasinywe n’impande bireba, asaba RDC gusenya umutwe w’iterabwoba wa FDLR, mu gihe u Rwanda narwo rwari rwasabwe gukuraho ingamba z’ubwirinzi ku mupaka hagamijwe guhagarika ibikorwa bishobora guteza umutekano muke. Aya masezerano yashyizweho hagamijwe guhagarika intambara mu burasirazuba bwa RDC, ariko AFC/M23 ivuga ko itayasinye kandi ko itagira uruhare mu ishyirwa mu bikorwa ryayo.
By’umwihariko, mbere y’aya masezerano, mu nama yabereye i Doha, Qatar, habaye ibiganiro hagati ya RDC na AFC/M23 bigamije gushaka amahoro arambye. Ariko, ubutegetsi bwa Perezida Félix Tshisekedi bwagiye bugaragaza ko ikibazo gishobora gukemurirwa i Washington. AFC/M23, mu butumwa bwayo bwa vuba, yagaragaje ko intambara n’imirwano mu burasirazuba bwa RDC ari iby’abashinzwe ibibazo by’imbere mu gihugu, bityo ikibazo gikomeye kikaba ari uburyo amahoro ashyirwa mu bikorwa n’impande z’amahanga.
Uyu murongo wa politiki wa AFC/M23 werekana icyuho mu ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano ya Washington, aho ubutumwa bwabo bukangurira abavuga ku mibanire y’ibihugu gukusanya amakuru y’ukuri mbere yo gutanga ibihano cyangwa guhamya ibyabaye.






