AFC/M23 Yemeza Ibitero Bikaze mu Bice Bituwe mu Burasirazuba bwa RDC
Ihuriro rya Alliance Fleuve Congo (AFC/M23), rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ryatangaje ko kuva mu masaha ya mbere y’igitondo cyo kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 02/12/2025, ingabo za FARDC zifatanyije n’ingabo z’u Burundi, abarwanyi ba FDLR na Wazalendo, zagabye ibitero bikomeye mu bice bituwe cyane ndetse no ku mirongo y’imbere y’imirwano.
Itangazo ry’iri huriro rivuga ko ibi bitero bifite ubukana budasanzwe, byibasiye cyane cyane ibice by’imisozi ya Katogota, Luvungi, Kaziba, Tchivanga, Hombo na Kasika.
AFC/M23 ivuga ko imiterere y’ibi bitero ikomeje kugira ingaruka zikomeye ku baturage, kuko birimo ubukana bukabije, bikaba bisiga ibibazo bikomeye ku mibereho yabo.
Iri huriro ryakomeje rigira riti: “Ibintu bikomeje kuba bibi cyane kandi birushaho kuzamba.”
Ibi bibaye mu gihe uburasirazuba bwa RDC bukomeje kurangwa n’imirwano idasiba, hagati y’ingabo za Leta, imitwe yitwaje intwaro n’ihuriro AFC/M23, bigatuma abaturage baho babaho mu bwoba no mu bukene bukabije, bikanashyira mu kaga umutekano w’akarere kose.




