AFC/M23 Yerekanye Abasirikare Benshi b’u Burundi Yafatiye ku Rugamba mu Kibaya cya Rusizi
Ihuriro rya Alliance Fleuve Congo (AFC/M23) ryatangaje ko ryafashe abasirikare benshi b’u Burundi mu mirwano ikaze imaze iminsi ihanganisha impande zombi mu kibaya cya Rusizi, mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo. Aya makuru yatangajwe n’uyu mutwe wa gisirikare aho werekanye amashusho agaragaza abo basirikare uvuga ko bafatiwe ku rugamba.
AFC/M23 ivuga ko aba basirikare bafatiwe mu mirwano yabereye mu bice bya Luvungi, Bwegera, Mutarure na Lubirizi, ahaherutse kubera imirwano ikaze kuva mu mpera z’icyumweru gishize. Nubwo uyu mutwe utatangaje umubare nyirizina w’abafashwe, amashusho basohoye yerekana abantu benshi bambaye imyambaro y’igisirikare cy’u Burundi bavuga ko ari abo mu ngabo z’u Burundi.
Ku ruhande rwa Leta ya RDC ndetse n’iy’u Burundi ntiharatangaza igitekerezo kuri ibi birego, mu gihe ibikorwa byo mu mirwano bikomeje kwiyongera mu duce two mu kibaya cya Rusizi twegereye Uvira.
AFC/M23 ikomeje gusatira Uvira, mu gihe RDC ifatanyije n’ingabo z’u Burundi bakomeje kugerageza gusubiza inyuma uyu mutwe, ariko ntibikunde. Amakuru atangwa n’uyu mutwe avuga ko ukomeje “kwagura ibirindiro byawo” mu bice binyuranye byo muri teritware ya Uvira mu kibaya cya Rusizi.
Abaturage bo mu bice bya Uvira bakomeje gutanga amakuru y’urujijo n’intambara, aho bamwe bahungiye mu bice byegereye umujyi wa Uvira n’abandi bakajya mu misozi ndetse n’i Burundi, kugira ngo birinde amasasu akomeje kumvikana.
Ibikorwa bya gisirikare hagati ya AFC/M23 na FARDC bifatanyije n’abafatanyabikorwa byakomeje gufata intera mu minsi ishize, bikaba byongera umwuka w’intambara mu burasirazuba bwa Congo umaze imyaka myinshi uranga ako karere.







