AFC/M23 Yigaruriye akandi Gace k’ingenzi, Ubutegetsi bwa Kinshasa Bukomeje Gutakaza Ibindi Bice bikomeye
Ihuriro rya Alliance Fleuve Congo, AFC/M23 ryongeye gutera intambwe ikomeye ku rugamba nyuma yo gufata Umujyi muto wa Buhimba, wo muri Groupement ya Waloa Yungu, Teritwari ya Walikale, mu gitondo cyo ku cyumweru, itariki ya 23/11/2025. Ni ibikorwa byakurikiye kwirukana ingabo za Leta ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo (FARDC) n’abarwanyi ba Wazalendo bari basanzwe bahafite ibirindiro.
Amakuru yemejwe n’abatuye muri ako karere, ndetse no mu nzego z’umutekano za RDC, yemeza ko Buhimba yari kamwe mu duce FARDC na Wazalendo bari bakibasha kugenzura muri iyi teritwari ifatwa nk’ihanzweho cyane mu rwego rwa gisirikare.
Abaturage bahungiye mu nkengero za Waloa Yungu bavuze ko, nyuma yo kwinjira mu mujyi, ingabo za AFC/M23 zahise zitwika amakambi yose ya FARDC na Wazalendo, ibintu byahise bikurura ubwoba n’urujijo ku baturage bari basanzwe bamenyereye ko ibyo birindiro ari byo byabarindaga ibitero.
Ariko kugeza magingo aya, nta tangazo rirasohoka riva mu nzego za Leta ya RDC rivuga ku bijyanye n’ifatwa ryakariya gace gaherereye muri Walikale, mu gihe AFC/M23 ikomeje kugaba ibitero no kwagura uduce ifite mu burasirazuba bw’igihugu.
Umutekano muri Kivu y’Amajyaruguru ukomeje kuzamba, mu gihe imirwano ikomeje kwiyongera no kwambura Leta uduce isanzwe igenzura, ibintu impuguke zibona ko bishobora gutera ingaruka zikomeye ku mutekano w’akarere kose.






