AFC/M23 Yigaruriye Akandi Gace muri Teritwari ya Masisi mu Rugamba Rukomeje Kwagura Ibirindiro Byayo
Agace ka Kazinga, gaherereye muri grupema ya Nyamaboko I, mu karere ka Masisi, mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, kongeye kugwa mu maboko y’ihuriro rya AFC/M23 kuri uyu wa Kabiri nyuma ya saa sita, nyuma y’imirwano ikomeye yabahanganishije n’ingabo za Leta ya Kinshasa zifatanyije n’imitwe yitwaje intwaro y’abiyita “Wazalendo” na FDLR, nk’uko byemezwa n’amakuru aturuka mu baturage bahatuye.
Abaturage bavuganye n’itangazamakuru batangaje ko urusaku rw’amasasu rukomeye rwatangiye kumvikana kuva mu gitondo kare, aho impande zombi zashyamiranye mu buryo bukomeye. Iyo mirwano yateje impagarara mu baturage, benshi bahungira mu duce duturanye bashaka umutekano.
Kugeza ku mugoroba, umubare w’abaguye muri iyo mirwano cyangwa abakomeretse nturatangazwa, mu gihe n’ubuyobozi bw’intara butari bwashyira ahagaragara itangazo risobanura ibyabaye.
Akarere ka Masisi kamaze igihe kabarizwa mu duce twibasiwe cyane n’umutekano muke mu burasirazuba bwa RDC. Ni kamwe mu duce tugenderwamo cyane n’imirwano ihanganisha ingabo za Leta na AFC/M23, aho buri ruhande rushinja urundi kurenga ku masezerano y’agahenge. Gusa, bamwe mu baturage batuye muri ako gace bavuga ko akenshi imirwano itangizwa n’ingabo za Leta.
AFC/M23 ni ihuriro ryitwaje intwaro rifite inkomoko ku mutwe wa M23 washinzwe mu 2012, uvuga ko uharanira uburenganzira bw’amoko amwe n’umutekano w’abaturage bavuga ko bahohoterwa. Mu myaka ishize, uyu mutwe wigeze gufata ibice bitandukanye bya Kivu y’Amajyaruguru, mbere yo gusubizwa inyuma n’ingabo za Leta ku bufatanye n’ingabo mpuzamahanga.
Kuva mu mpera za 2021, imirwano yongeye kubura mu bice byinshi by’intara ya Kivu y’Amajyaruguru, by’umwihariko mu turere twa Masisi, Rutshuru na Nyiragongo, aho AFC/M23 yafashe ibice byinshi, harimo n’umujyi wa Goma n’uwa Bukavu muri Kivu y’Amajyepfo.
Ifatwa rya Kazinga rije mu gihe imirwano yakajije umurego mu duce dutandukanye twa Kivu y’Amajyaruguru, aho AFC/M23 ikomeje kwigarurira uduce twinshi muri iyi teritwari, harimo Luke, Kasenyi n’ahandi hatandukanye.
Imiryango mpuzamahanga ikomeje kugaragaza impungenge ku ihungabana ry’umutekano mu burasirazuba bwa RDC, isaba impande zihanganye guhagarika imirwano no gusubira mu biganiro bya politiki bigamije gushaka amahoro arambye.






