AFC/M23 yigaruriye uduce dushya tugera mu icumi
Ihuriro rya Alliance Fleuve Congo, AFC/M23 ryafashe ibindi bice bishya byo muri teritware ya Masisi mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, nyuma yo kubyirukanamo ingabo za Congo n’abambari bazo.
Ibi bice uyu mutwe wa AFC/M23 wabifashe mu mirwano yabaye ku gicamunsi cyo ku cyumweru tariki ya 07/09/2025.
Ibyo bice ni Maful, Bihola, Shola, Bwambalilo n’ibindi.
Abatangabuhamya bavuga ko bafashe kandi Busoro, Kinyere, Burora na Ngesha.
Hari nyuma y’imirwano yasakiranyije uyu mutwe wa AFC/M23 n’uruhande rwa Leta, aho yasize aba barwana ku ruhande rwa Leta bimukiye mu kindi gice cya Mahanga na Kazinga haherereye ku mupaka wa Masisi na Walikale.
AFC/M23 yigaruriye utu duce mu gihe hari hashize iminsi tuberamo ubwicanyi kandi bukorwa na Wazalendo bakabukorera abaturage badutuyemo. Ahanini ubwo bwicanyi bwakorewe mu gace ka Shoa no mu nkengero zako.
Ariko nubwo aya makuru twahawe n’abaherereye muri utwo duce ahamya ko utu duce twigaruriwe na AFC /M23, ariko iri huriro ntacyo rirabivugaho.
Usibye ko yarimaze iminsi iteguza abaturage bo muri ibyo bice kubatabara, kubera batotezwaga na Wazalendo hamwe n’ingabo za Congo.