AFC/M23 Yigaruriye Umujyi wa Sange muri Kivu y’Amajyepfo
Kuri uyu wa mbere tariki ya 08/12/025, umutwe wa gisirikare wa AFC/M23 wigaruriye umujyi wa Sange, uherereye mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo, hafi y’umujyi wa Uvira uhuza Repubulika ya Demokarasi ya Congo n’u Burundi.
Amakuru yemejwe n’inzego z’umutekano n’abaturage bahunze ako gace, aravuga ko ingabo za FARDC n’abarwanyi bafatanyije barimo ingabo z’u Burundi, Wazalendo na FDLR basubiye inyuma mu buryo butunguranye, bituma AFC/M23 yinjira muri Sange idakoresheje imbaraga nyinshi.
Sange ni ahantu hafite agaciro ka gisirikare n’ubucuruzi, kuko hahurira imihanda iva mu mujyi wa Uvira igana i Bukavu, ndetse hakaba hafi n’umupaka n’u Burundi. Kwigarurira ako gace bishobora gutuma AFC/M23 irushaho kwegera Uvira no kugenzura agace kanini ka Rusiz.
Nta tangazo AFC/M23 irasohora ku mugaragaro, ariko ibikorwa byayo birakomeza gukura impungenge ku nzego za leta n’abaturage bo mu Majyepfo ya Kivu.
Amakuru aravuga ko intambara ishobora gukomereza Kavimvira, ibyo bikaba bishyira umujyi wa Uvira mu kaga ko kwibasirwa.






