AFC/M23 Yiyemeje Gusana Igihugu: “Tugiye Kugarura Ubutware bwa Leta muri Congo Hose”
Mu itangazo ryasohowe kuri uyu wa kabiri, umutwe wa AFC/M23 watangaje ko ibiri kuba hirya no hino muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo (RDC) ari ibimenyetso bifatika by’isenyuka ry’ubutegetsi bw’igihugu, ndetse no kudakora neza kwa Leta.
AFC/M23 ivuga ko ibikorwa by’ubwicanyi no kwigomeka birimo kubera Kwango bikozwe n’agatsiko ka Mobondo, ubujura bukabije n’umutekano muke muri Kinshasa, ndetse n’akajagari muri Haut-Katanga, byose bigaragaza ko ubutegetsi bwa Kinshasa butagifite ijambo mu gihugu.
Ikindi AFC/M23 ishimangira ni ivangura rikorerwa abaturage bavuga Ikinyarwanda n’igiswahili, rikomeje kugaragara mu bikorwa bya Leta ya Kinshasa, bikabatera impungenge ku bufatanye n’ubumwe bw’igihugu.
AFC/M23 igatangaza ko icyemezo cyayo kivuga ko guhera uyu munsi igamije kugarura ubutegetsi nyabwo kuri buri gace ka Congo, igasubiza Leta icyubahiro cyayo, igahagarika akajagari n’itotezwa ry’abaturage.
Iri tangazo rije mu gihe imirwano ikomeje gukara mu bice bya Kivu y’Amajyepfo, aho AFC/M23 imaze kwigarurira ibice byinshi, ndetse ikaba ikomeje gusatira gufata umujyi minini wa Uvira.






