AFC/M23 Yongeye Gusaba u Burundi Gukura Ingabo Zabwo muri RDC, Ivuga ko Zibangamiye Umutekano w’Akarere
Umutwe wa AFC/M23 wongeye gusaba Leta y’u Burundi gukura ingabo zabwo mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo (RDC) “mu buryo bwihutirwa kandi nta mananiza,” uvuga ko kuba izo ngabo ziri mu ntambara muri Kivu y’Amajyepfo bituma umutekano w’akarere urushaho kuzamba.
U Burundi bwohereje ingabo muri RDC kuva mu mwaka wa 2023, bikavugwa ko zihagite abasirikare basaga 10,000, bari kumwe n’abarwanyi b’Imbonerakure, bose bafasha ingabo za FARDC mu rugamba rwo kurwanya AFC/M23.
Izo ngabo z’u Burundi ziri mu mirwano ikaze imaze iminsi muri Kivu y’Amajyepfo, imirwano yatangiye kwiyongera cyane kuva ku wa kabiri w’iki cyumweru. AFC/M23 ivuga ko ingabo z’u Burundi zifashisha intwaro ziremereye zirasa mu bice bituwe n’abaturage, bikaba byaratumye:
Abaturage bagera kuri 23 bahasiga ubuzima abandi benshi bakomereka,Inzu z’abaturage, amashuri, amavuriro n’ibindi bikorwa remezo birasenyuka.
AFC/M23 ivuga ko ibi bikorwa ari “icyaha gikomeye ku baturage n’amahoro y’akarere.”
Mu itangazo ryo ku itari ya 06/12, AFC/M23 yagaragaje ko idafite gahunda yo kwigarurira uduce cyangwa kugira uruhare ku mutekano w’u Burundi, ahubwo ko icyo gihugu aricyo gikomeje “guhungabanya umutekano w’akarere no kudindiza amahoro mu burasirazuba bwa Congo.”
Umuvugizi wa AFC/M23, Lawrence Kanyuka, yavuze ko Isi yose ibona ingaruka z’ibisasu biturutse ku butaka bw’u Burundi, byangije:Imihanda n’ibiraro,
amashuri n’ibigo nderabuzima,
ingo n’insengero zigahinduka umuyonga,
ndetse n’imibereho y’abaturage igahungabana.
Yongeraho ko ibitero bituruka hanze ya Congo bitera ubwoba abaturage, bibateza gukizwa n’amaguru bagahunga, bityo ikavuga ko
“U Burundi Bugomba Gucyura Ingabo zabwo vuba.
AFC/M23 yasoje isaba u Burundi ko igikorwa cyo gukura ingabo zabwo muri RDC gikorwa ako kanya.
Yagize ati: “Gukomeza kuhaguma kw’izo ngabo biteje icyago gikomeye ku mutekano wa RDC kandi ntibyemewe n’amategeko.”
Uyu mutwe wasabye kandi abaturage bo mu duce turimo kuberamo imirwano gukomeza gutuza, uvuga ko uhagaze bwuma mu kubarinda no kubashakira umutekano aho ikibazo cyaturuka hose.






