AFC ya Corneille Nangaa, yasusurukije abaturage ba turiye i Lubero mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Ni mu mubonano wahuje ihuriro ry’u mutwe wa politiki n’igisirikare rya AFC n’abaturage baturiye ibice byo muri Kirumba, muri teritware ya Lubero, wabaye ku wa Gatandatu w’ejo hashize, nk’uko tubikesha amasoko yacu atandukanye.
Uyu mubonano wahuje AFC n’abaturage ba Kirumba no mu nkengero zayo, witabiriwe n’ubuyobozi bwo hejuru bwo muri AFC arinabwo bwari bwateguye uwo mubonano, ndetse n’abandi banyacyubahiro batandukanye barimo n’abasirikare bo muri M23 bari bitabiriye.
Umuvugizi wa M23 mu bya politike Lawrence Kanyuka, yemeje ay’amakuru kandi avuga ko na Corneille Nangaa ubwe yara hibereye, ndetse ngo afata n’umwanya aganira nabo baturage.
Ati: “Byari ibyishimo by’amateka, hagati y’umuhuza bikorwa wa AFC, Corneille Nangaa n’abaturage ba Kirumba na Kanyabayonga, amakomine abiri aheruka gufatwa na M23.”
Yakomeje agira ati: “Nangaa yari azaniye abaturage ubutumwa bukomeye, kandi bubaremamo icyizere cyo kongera kubaho, ni mu gihe bari barakandamijwe, ndetse kandi bicwaga na ADF na FDLR n’indi mitwe y’itwaje imbunda ifasha leta ku turwanya.”
Ubutumwa bw’amashusho bwagiye hanze, bugaragaza aho AFC n’abaturage bari bateraniye, hagaragara abantu benshi cyane, ndetse ayo mashusho aboneka abantu bakubise buzuye umusozi wose. Kandi agaragaza neza ko bari bishimye bihebuje, ubona neza basusurutse byanyabyo.
Aba baturage banabwiwe ko bagiye kubona ibisubizo byibyo bifuzaga byose, ku bijanye n’umutekano wabo, mu gihe bari bagize igihe bawifuza, ubwo ibyo bice byarebwaga n’ihuriro ry’Ingabo zirwana ku ruhande rwa leta ya Kinshasa bakawubura.
Hagati aho, ubu, muri ibi bice hari agahenge ka mahoro, nyuma y’uko Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zisabye impande zishyamiranye guhagarika intambara mu gihe cy’iminsi icumi nine.
Impande zombi, urwa leta n’urwa M23 zarubahirije, nk’uko byagiye bitangazwa n’abo bireba.
MCN.