Ihuriro ry’imitwe ya politiki n’igisirikare rya Alliance Fleuve Congo ryagize icyo rivuga ku muryango w’Abibumbye wahamagriye ubutegetsi bwa Kinshasa gucecekesha FDLR na Wazalendo bari bahagurutse gutsemba Abatutsi bo mu Burasirazuba bwa RDC.
Ni bikubiye mu itangazo iri huriro ry’imitwe ya politiki n’igisirikare rya AFC baraye bashize hanze kuri uyu wa Gatatu w’ejo hashize.
Iri tangazo riteweho umukono n’umuhuza bikorwa wa AFC, bwana Corneille Nangaa ritangira rimenyesha ko Ingabo z’u butegetsi bwa Kinshasa zikorera ubwicanyi Abatutsi zitwaje ngo ziri kurwanya M23 kandi ko ubu bwicanyi bukorwa n’imitwe y’itwaje imbunda ya FDLR, Imbonerakure na Wazalendo ku bufatanye n’Ingabo za FARDC.
Itangazo rikavuga ko kandi Ingabo za Tshisekedi zikora mu kwerekana ko hari abaturage bamwe aribo banyiri gihugu ngo hakaba n’abandi bahindurwa Abanyarwanda ku ngufu aribo Abatutsi.
AFC ikaba yashimiye imbaraga ibihugu byo mu karere bashizemo mu kumvikanisha ubutegetsi bwa Kinshasa ko bu biba amacyakubiri hagati mu muko agize iki gihugu cya Repubulika ya demokarasi ya Congo.
Iri tangazo rya AFC rigakomeza rivuga ko n’ubwo biruko ariko AFC ihangayikishijwe n’uburyo M23 irimo kwa maganwa muri iki gihe hashingiwe ko uyu mutwe wagiye ugaragaza ubugome bwa leta ya perezida Félix Tshisekedi kugeza aho imiryango mpuzamahanga yagiye isaba ko ingabo za M23 ziva muduce zagiye zibohoza.
Ariko iri tangazo rigasobanura ko M23 gukomeza ibikorwa kwayo bigenda biva kukuba leta ya Kinshasa igira umugambi wo kwirukana Abatutsi ku butaka bwa RDC, bityo bagasa nk’aho batagira ubwene gihugu.
AFC ishimangira ibi ivuga ko yamaganye uburyarya bwa bamwe mu bagize imiryango mpuzamahanga kandi rimwe narimwe iy’i miryango ivuga ko Abanyekongo bose ko bagomba guhabwa uburenganzira bwabo.
Iri huriro ry’imitwe ya politiki n’igisirikare rya AFC rikavuga ko bo ari ihuriro ryabayeho kugira ngo rirwanirire buri mu nyekongo wese kandi rivaneho ubutegetsi butemewe bwa Kinshasa, bukora ibikorwa bya kinyamanswa no guharanira kugarura imiyoborere ishingiye ku itegeko nshinga rya 64.
Igasobanura kandi ko uturere twa bohojwe n’ingabo za M23 abaturage badukomokamo ko bagiye batugarukamo ko ndetse babayeho mu mutekano mwiza no mubwisanzure.
Iri tangazo kandi rikaba ryasabye imiryango mpuzamahanga guhatira bwana perezida Félix Tshisekedi kureka gukoresha imbaraga za gisirikare mu gukemura amakimbirane y’intambara ari mu Burasirazuba bwa RDC ahubwo bukoreshe ibiganiro.
Iri tangazo rikavuga ko mu gihe Tshisekedi yashira imbaraga mu gukoresha ibiganiro kugira amahoro agaruke bizaba byerekana neza ko ashaka kurangiza intambara ko ndetse azaba y’ubuhiriza uburenganzira bwa muntu.
Iri tangazo rya AFC rigasozo rivuga ko M23 yatoye intwaro kugira ngo irwanire ubutaka bwa basekuru bwigaruriwe na FDLR hamwe n’imitwe iyishamikiyeho ko kandi AFC ifite uruhare mu guteza imbere imiyoborere myiza ishingiye kuri demokarasi, ishingiweho n’abose.
MCN.