
President wa Afrika y’Epfo, Cyril Ramaphosa, yavuze ko leta yigihugu abereye President iri gukora iperereza ku bivugwa na Leta zunze ubumwe z’Amerika gushinja igihugu cye kuba cyarahaye Uburusiya ibikoresho bya gisirikare.
Yanditswe na Bruce Bahanda, tariki 12.05.2023. Saa 6:50 AM, kumasaha ya Bukavu na Minembwe.
Ibi nibyatangajwe nibiro bya President wa Afrika y’Epfo, ko leta igiye gushyiraho itsinda ryigenga riyobowe n’uwahoze ari umucamanza, rizakora iperereza rimenye niba koko hari uwo mu butegetsi bw’iki gihugu uherutse kohereza intwaro mu Burusiya.
Ni nyuma y’aho Leta zunze ubumwe za Amerika, zigaragarije igihugu cya Afrika y’Epfo impungenge z’uko ubwato bunini bwitwa Lady R bwo mu Burusiya buherutse kugera muri iki gihugu cyo ku mugabane wa Afrika muricyo gihe ko bwaba bwarahakuye intwaro zifasha Igisirikare ca Barusiya.
Leta Zunze Ubumwe Z’America zishinja leta ya Afrika y’Epfo, kuba ziheruka gutanga intwaro zigafasha Igisirikare ca Barusiya, gusa iki gihugu cya Afrika y’Epfo, kivuga ko kidafite aho kibogamiye muntambara ya Ukraine.
Abayobozi bo muri USA n’umujyanama wihariye wa President wa Afrika y’Epfo, Dr Sydney Mufumadi, bamaze iminsi baganira kuri iki kibazo mu buryo bwa dipolomasi, ariko Ambasaderi wa USA, Reuben Brigety yagishyize ku karubanda, yemeza ko nta kabuza ubu bwato bwajyanye intwaro mu Burusiya, arahira ko yanakwemera gutega ubuzima bwe mu gihe hari uwamuhakanya.
Ibiganiro bya USA na Afrika y’Epfo ngo byanzuriwemo ko hagomba kuba iperereza, kandi ko inzego zishinzwe iperereza z’iki gihugu cyo ku mugabane wa Amerika kizatanga ibimenyetso byose bikenewe, byerekana ukuri kw’ibyabaye.
Iki gihugu cya Afrika y’Epfo, nticyigeze gitora mu Muryango w’Abibumbye ngo cyamagane igitero cya Moscou kuri Kyiv, ahanigihe batoraga itegeko rishigikiwe na Amerika n’Uburayi mu gufatira Uburusiya ibihano
Afrika y’Epfo igaragaza ko ibana n’ibihugu bikomeye nk’u Burusiya na USA, nta kubogama. Ariko kuba iri mu muryango wa BRICS utavuga rumwe na G7 bituma ikekwa gutanga intwaro zogufasha u Burusiya!!





