“Afurika Ikwiye Umwanya Uhoraho mu Kanama Gashinzwe Umutekano w’Isi” — António Guterres
Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye (Loni), António Guterres, yatangaje ko bidakwiye kandi bitumvikana ko umugabane wa Afurika udafite umwanya uhoraho mu Kanama ka Loni Gashinzwe Umutekano, ashimangira ko igihe kigeze ngo hagire ivugururwa rijyanye n’impinduka zabaye ku Isi.
Ibi yabivuze tariki ya 14/02/2026, nyuma yo kwitabira inama ya 39 y’Afrika y’Unze Ubumwe (AU), yahurije hamwe abakuru b’ibihugu na za guverinoma bigize uwo muryango, aho hagarutswe ku bibazo by’umutekano, ubukungu n’iterambere rirambye ry’umugabane.
Abinyujije ku rukuta rwe rwa X (Twitter), Guterres yagize ati:
“Kuba Afurika itagira imyanya ihoraho mu Kanama Gashinzwe Umutekano ntibyumvikana. Aka kanama gakwiye kugendana n’igihe tugezemo. Turi mu 2026; ntabwo turi mu 1945. Igihe cyose hafatwa imyanzuro ireba Afurika n’Isi cyangwa iganirwaho, Afurika ikwiye kuba ihagarariwe.”
Akanama ka Loni Gashinzwe Umutekano kashyizweho mu 1945, nyuma y’Intambara ya Kabiri y’Isi Yose, kagizwe n’ibihugu 15: ibihugu bitanu bihoraho bifite uburenganzira bwo gukoresha veto (Amerika, u Burusiya, u Bushinwa, u Bufaransa n’u Bwongereza) n’ibindi 10 bidahoraho bitorwa ku gihe cy’imyaka ibiri.
Icyo gihe ibihugu byinshi bya Afurika byari bikiri mu bukoloni, bityo ntibyagize uruhare mu ishyirwaho ry’iyi mikorere. Ubu Afurika igizwe n’ibihugu 54, bingana hafi na kimwe cya gatatu cy’abanyamuryango ba Loni, nyamara nta gihugu na kimwe gifite umwanya uhoraho muri aka kanama.
Mu myaka myinshi ishize, ibihugu bya Afurika binyuze mu Muryango wa Afurika Yunze Ubumwe byagiye bisaba ivugururwa ry’iyi mikorere binyuze mu cyiswe Ezulwini Consensus yo mu 2005, isaba nibura imyanya ibiri ihoraho n’indi myanya ibiri idahoraho yongerewe Afurika mu Kanama Gashinzwe Umutekano.
Imibare igaragaza ko hafi 50% by’ubutumwa bw’amahoro bwa Loni bukorerwa muri Afurika. Ibihugu birimo Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Sudani y’Epfo, Mali, na Repubulika ya Centrafrique byakiriye ubutumwa bw’amahoro bumaze imyaka myinshi.
Byongeye kandi, abasirikare n’abapolisi baturuka muri Afurika bangana na 40% by’ingabo ziri mu butumwa bw’amahoro bwa Loni ku Isi hose. Ibi bigaragaza uruhare rukomeye umugabane ugira mu kubungabunga amahoro ku rwego mpuzamahanga.
Guterres agaragaza ko bidakwiye ko Afurika ikomeza gufatirwa ibyemezo ku bibazo biyireba mu gihe itagira ijambo rihoraho mu rwego rufata imyanzuro ikomeye ku mutekano w’Isi.
Umunyamabanga Mukuru wa Loni yibukije ko imiterere y’Isi yahindutse cyane ugereranyije n’igihe Akanama Gashinzwe Umutekano kashyirwagaho. Ubwiyongere bw’abaturage, impinduka mu bukungu, izamuka ry’imiryango ihuza ibihugu n’uruhare rwa Afurika mu bibazo by’umutekano n’iterambere byose bisaba ko imiyoborere mpuzamahanga ivugururwa.
Yashimangiye ko ivugururwa ry’Akanama Gashinzwe Umutekano ari ingenzi mu gutuma Loni irushaho kugira icyizere, gukorera mu mucyo no kugendana n’igihe.
Icyifuzo cya António Guterres cyiyongera ku majwi amaze imyaka asaba ko Afurika ihabwa umwanya uhoraho mu Kanama ka Loni Gashinzwe Umutekano. Mu gihe umugabane ufite uruhare runini mu bikorwa by’amahoro no mu mibare y’abanyamuryango ba Loni, impaka ku ivugururwa ry’aka kanama zikomeje gufata indi ntera.
Ikibazo gisigaye ni ukumenya igihe amahanga azemeranya ku mpinduka zisabwa, kugira ngo imiyoborere y’umutekano w’Isi irusheho kuba ihuriweho kandi irimo uburinganire bw’uturere twose tw’Isi.





