• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Thursday, October 23, 2025
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Conflict & Security

Agezweho i Mulenge, ya nkumi yarekuwe, menya nuko umutekano wifashe muri icyo gice.

minebwenews by minebwenews
May 31, 2025
in Conflict & Security
0
Agezweho i Mulenge, ya nkumi yarekuwe, menya nuko umutekano wifashe muri icyo gice.
92
SHARES
2.3k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Agezweho i Mulenge, ya nkumi yarekuwe, menya nuko umutekano wifashe muri icyo gice.

You might also like

AFC/M23 yagize icyo ivuga ku mirwano yongeye gukomera muri Kivu Yaruguru

Imirwano yakajije umurego hagati ya FARDC na AFC/M23/MRDP muri Kivu y’Amajyepfo

Icyo amakuru avuga ku basirikare 3 bakuru ba FARDC bamaze igihe gito batawe muri yombi

Umukobwa wo ku Ndondo ya Bijombo, Nyamanoro, uwari uheruka gufatwa arafungwa, aho yashinjwaga gucyura umugambi wo gushaka kwivugana abayobozi bo muri Twirwaneho akoresheje uburiganya, yarekuwe.

Nyamanoro yababariwe aha’rejo ku wa gatanu, aho yaramaze hafi iminsi ibiri afunzwe, kuko yatawe muri yombi mu gitondo cyo ku wa gatatu tariki ya 28/05/2025, akaba yarafungiwe mu Mikenke.

Bivugwa ko uyu mukobwa yafashwe avuye ku Ndondo ya Bijombo, aho bisobanurwa ko yari yatumwe n’abakorera mu kwaha k’u butegetsi bwa Perezida Felix Tshisekedi kubashakira nimero telefone z’abamwe mu bayobozi b’uyu mutwe wa Twirwaneho mu Minembwe.

Ndetse aya makuru yavugaga ko yatumwe kubashakira cyane cyane inimero za Brigadier General Sematama uzwi cyane nk’Intare-Batinya.

Ni amakuru yahamyaga ko yahawe n’ibihembo kugira ngo azabashakire izo nimero, nubwo ibyo bihembo bitavuzwe ibyaribyo.

Irekurwa rye, amakuru amwe avuga ko iperereza ryasanze ari umwere, mu gihe andi makuru na yo ahamya ko abayobozi ba Twirwaneho bari bamufunze ba mubabariye.

Uyu Nyamanoro wari watawe muri yombi, ni uwo mu gace ka Kajembwe ko muri Grupema ya Bijombo, teritware ya Uvira; aka gace gasanzwe kagenzurwa n’umutwe witwara gisirikare wa Gumino, uyobowe na Nyamusaraba uwo bivugwa ko akoreshwa na Leta y’i Kinshasa, kabone nubwo ari inyeshyamba.

Ubwo yatabwaga muri yombi, icyo gihe byavuzwe ko yasanganwe n’ibimenyetso biranga ko aziranye n’abo muri Gumino, kuko yarafite amanimero yabo kandi biranga ko bavuganaga, bityo bigakekwa ko Leta y’i Kinshasa ko yaba yarakoresheje Gumino mu guha uriya mukobwa iyo misiyo.

Kajembwe yaturutsemo iherereye mu ntera y’i birometero bibarirwa muri 85 uvuye muri Minembwe centre. Usibye kuba Kajembwe iherereye kure n’u mujyi wa Minembwe, gurupema ya Bijombo ibarizwaml igenzurwa n’Ingabo za Congo(FARDC) n’iz’u Burundi(FDNB).

Kuba Leta ishaka amanimero telefone zabo muri Twirwaneho, ni mu rwego rwo kugira ngo ibagabeho ibitero byo kubarimbura ikoresheje indege zitagira abapilote zizwi nka drones. Ibi yarabikoresheje kandi ubwo yivuganaga uwari umuyobozi mukuru wa Twirwaneho, Rukunda Michel Makanika, mu kwezi kwa kabiri uyu mwaka.

Hagataho, uduce twa Rugezi, Mikenke n’inkengero za centre ya Minembwe twari tugize iminsi tuberamo imirwano kuva mu cyumweru gishize no mu ntangiriro z’iki turimo ndetse no mu cyumweru cyo hirya, uyu munsiho n’ejo ku wa gatanu, twaranzwemo ituze n’amahoro. Kimwecyo, biravugwa ko Nyamusaraba ko yazamukanye abasirikare benshi b’u Burundi kandi ko abakuye i Bujumbura, ngo akaba ahigiye kugaba ibitero kuri Twirwaneho mu Bijabo, Mikenke n’ahandi.

Ikindi nuko ku bari mu Rugezi bakomeje kurangiza ibice bigenzurwa n’uruhande rwa Leta imisozi n’amashyamba biri gushya, n’ikirere cyaho cyahindutse urwotsi, ubundi bakakirangizamo ibirimi by’umuriro. Kugeza ubu abarangiza ibi ntacyo bashobora kubivugaho, usibye gukekeka ko ari ugutwika gusanzwe, nk’uko bihora bikorwa igihe cyo muci.

Ibice biri kurangizikamo uwo muriro ni ibya Matanganika, Gitumba, Kabanju n’ibindi byo muri ibyo bice.
Ngayo nguko uko byifashe i Mulenge iwabo w’Abanyamulenge.

Tags: BijomboMinembweNyamanoroNyamusaraba
Share37Tweet23Send
minebwenews

minebwenews

Recommended For You

AFC/M23 yagize icyo ivuga ku mirwano yongeye gukomera muri Kivu Yaruguru

by Bahanda Bruce
October 23, 2025
0
AFC/M23 yagize icyo ivuga ku mirwano yongeye gukomera muri Kivu Yaruguru

AFC/M23 yagize icyo ivuga ku mirwano yongeye gukomera muri Kivu Yaruguru Mu gihe imirwano yongeye kuremera muri Kivu y'Amajyaruguru hagati y'Ingabo za Congo n'ihuriro rya Alliance Fleuve Congo,...

Read moreDetails

Imirwano yakajije umurego hagati ya FARDC na AFC/M23/MRDP muri Kivu y’Amajyepfo

by Bahanda Bruce
October 22, 2025
0
Imirwano yakajije umurego hagati ya FARDC na AFC/M23/MRDP muri Kivu y’Amajyepfo

Imirwano yakajije umurego hagati ya FARDC na AFC/M23/MRDP muri Kivu y'Amajyepfo Amakuru aturuka muri Kivu y'Amajyepfo mu burasirazuba bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo, avuga ko imirwano yakomeye...

Read moreDetails

Icyo amakuru avuga ku basirikare 3 bakuru ba FARDC bamaze igihe gito batawe muri yombi

by Bahanda Bruce
October 22, 2025
0
Icyo amakuru avuga ku basirikare 3 bakuru ba FARDC bamaze igihe gito batawe muri yombi

Icyo amakuru avuga ku basirikare 3 bakuru ba FARDC bamaze igihe gito batawe muri yombi Amakuru ubutasi bw'igisirikare cya Repubulika ya demokarasi ya Congo bwashyize hanze, agaragaza ko...

Read moreDetails

Akarere ka 33 ki ngabo za RDC kahawe umuyobozi mushya

by Bahanda Bruce
October 22, 2025
0
Akarere ka 33 ki ngabo za RDC kahawe umuyobozi mushya

Akarere ka 33 ki ngabo za RDC kahawe umuyobozi mushya Brigadier General Amuli Civiri ni we wagizwe umuyobozi mushya wa karere ka 33 ki ngabo za Repubulika ya...

Read moreDetails

Amasasu yumvikaniye i Fizi havuzwe Umukomando yasize ahitanye

by Bahanda Bruce
October 22, 2025
0
RDC: Imitwe itutu yitwaje intwaro irashinjwa ubugizi bwa nabi ku basivili

Amasasu yumvikaniye i Fizi havuzwe Umukomando yasize ahitanye Imitwe ibiri ya Wazalendo yasubiranyemo mu bice byo muri teritware ya Fizi, mu ntara ya Kivu y'Amajyepfo, binarangira umukomando wo...

Read moreDetails
Next Post
Umuganga ufite amateka y’ihariye kuri iy’isi yapfuye.

Umuganga ufite amateka y'ihariye kuri iy'isi yapfuye.

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Abanyamulenge AFC/m23 Amerika Bibogobogo Bukavu Burundi Fardc FDLR Fizi Goma ibiganiro Ibitero Igitero Ihuriro ry'Ingabo za RDC Imirwano Imyigaragambyo Ingabo z'u Burundi Intambara Iran Israel Kenya Kinshasa Kivu yamajy'Epfo M23 Masisi Maï Maï Mikenke Minembwe Monusco Paul Kagame Rdc Rurambo Rwanda SADC Sake Trump Tshisekedi Twirwaneho U Burusiya Uganda Ukraine Umutekano U Rwanda Uvira Wazalendo

© 2025 minembwe

No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2025 minembwe

This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
Are you sure want to unlock this post?
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?