Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • History
  • About Us
    • Privacy Policy
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • History
  • About Us
    • Privacy Policy
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Conflict & Security

Agezweho i Mulenge, ya nkumi yarekuwe, menya nuko umutekano wifashe muri icyo gice.

Bruce Bahanda by Bruce Bahanda
May 31, 2025
in Conflict & Security
0
Agezweho i Mulenge, ya nkumi yarekuwe, menya nuko umutekano wifashe muri icyo gice.
92
SHARES
2.3k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Agezweho i Mulenge, ya nkumi yarekuwe, menya nuko umutekano wifashe muri icyo gice.

You might also like

Imirwano ikomeye hagati y’Ingabo za RDC na AFC/M23 nyuma y’isinywa ry’amasezerano.

Muri RDC Wazalendo bishe Umuyobozi.

Rdc iracyakomeje umugambi wo kugaba ibitero ku Banyamulenge.

Umukobwa wo ku Ndondo ya Bijombo, Nyamanoro, uwari uheruka gufatwa arafungwa, aho yashinjwaga gucyura umugambi wo gushaka kwivugana abayobozi bo muri Twirwaneho akoresheje uburiganya, yarekuwe.

Nyamanoro yababariwe aha’rejo ku wa gatanu, aho yaramaze hafi iminsi ibiri afunzwe, kuko yatawe muri yombi mu gitondo cyo ku wa gatatu tariki ya 28/05/2025, akaba yarafungiwe mu Mikenke.

Bivugwa ko uyu mukobwa yafashwe avuye ku Ndondo ya Bijombo, aho bisobanurwa ko yari yatumwe n’abakorera mu kwaha k’u butegetsi bwa Perezida Felix Tshisekedi kubashakira nimero telefone z’abamwe mu bayobozi b’uyu mutwe wa Twirwaneho mu Minembwe.

Ndetse aya makuru yavugaga ko yatumwe kubashakira cyane cyane inimero za Brigadier General Sematama uzwi cyane nk’Intare-Batinya.

Ni amakuru yahamyaga ko yahawe n’ibihembo kugira ngo azabashakire izo nimero, nubwo ibyo bihembo bitavuzwe ibyaribyo.

Irekurwa rye, amakuru amwe avuga ko iperereza ryasanze ari umwere, mu gihe andi makuru na yo ahamya ko abayobozi ba Twirwaneho bari bamufunze ba mubabariye.

Uyu Nyamanoro wari watawe muri yombi, ni uwo mu gace ka Kajembwe ko muri Grupema ya Bijombo, teritware ya Uvira; aka gace gasanzwe kagenzurwa n’umutwe witwara gisirikare wa Gumino, uyobowe na Nyamusaraba uwo bivugwa ko akoreshwa na Leta y’i Kinshasa, kabone nubwo ari inyeshyamba.

Ubwo yatabwaga muri yombi, icyo gihe byavuzwe ko yasanganwe n’ibimenyetso biranga ko aziranye n’abo muri Gumino, kuko yarafite amanimero yabo kandi biranga ko bavuganaga, bityo bigakekwa ko Leta y’i Kinshasa ko yaba yarakoresheje Gumino mu guha uriya mukobwa iyo misiyo.

Kajembwe yaturutsemo iherereye mu ntera y’i birometero bibarirwa muri 85 uvuye muri Minembwe centre. Usibye kuba Kajembwe iherereye kure n’u mujyi wa Minembwe, gurupema ya Bijombo ibarizwaml igenzurwa n’Ingabo za Congo(FARDC) n’iz’u Burundi(FDNB).

Kuba Leta ishaka amanimero telefone zabo muri Twirwaneho, ni mu rwego rwo kugira ngo ibagabeho ibitero byo kubarimbura ikoresheje indege zitagira abapilote zizwi nka drones. Ibi yarabikoresheje kandi ubwo yivuganaga uwari umuyobozi mukuru wa Twirwaneho, Rukunda Michel Makanika, mu kwezi kwa kabiri uyu mwaka.

Hagataho, uduce twa Rugezi, Mikenke n’inkengero za centre ya Minembwe twari tugize iminsi tuberamo imirwano kuva mu cyumweru gishize no mu ntangiriro z’iki turimo ndetse no mu cyumweru cyo hirya, uyu munsiho n’ejo ku wa gatanu, twaranzwemo ituze n’amahoro. Kimwecyo, biravugwa ko Nyamusaraba ko yazamukanye abasirikare benshi b’u Burundi kandi ko abakuye i Bujumbura, ngo akaba ahigiye kugaba ibitero kuri Twirwaneho mu Bijabo, Mikenke n’ahandi.

Ikindi nuko ku bari mu Rugezi bakomeje kurangiza ibice bigenzurwa n’uruhande rwa Leta imisozi n’amashyamba biri gushya, n’ikirere cyaho cyahindutse urwotsi, ubundi bakakirangizamo ibirimi by’umuriro. Kugeza ubu abarangiza ibi ntacyo bashobora kubivugaho, usibye gukekeka ko ari ugutwika gusanzwe, nk’uko bihora bikorwa igihe cyo muci.

Ibice biri kurangizikamo uwo muriro ni ibya Matanganika, Gitumba, Kabanju n’ibindi byo muri ibyo bice.
Ngayo nguko uko byifashe i Mulenge iwabo w’Abanyamulenge.

Tags: BijomboMinembweNyamanoroNyamusaraba
Share37Tweet23Send
Bruce Bahanda

Bruce Bahanda

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.

Recommended For You

Imirwano ikomeye hagati y’Ingabo za RDC na AFC/M23 nyuma y’isinywa ry’amasezerano.

by Bruce Bahanda
July 21, 2025
0
Ingabo z’u Burundi zagaruye Inka zari zanyazwe.

Imirwano ikomeye hagati y'Ingabo za RDC na AFC/M23 nyuma y'isinywa ry'amasezerano. Nyuma y'amasaha make gusa, Repubulika ya demokarasi ya Congo n'ihuriro rya Alliance Fleuve Congo, AFC/M23, bishyize umukono...

Read moreDetails

Muri RDC Wazalendo bishe Umuyobozi.

by Bruce Bahanda
July 21, 2025
0
Batatu bashinjwa gutera inkunga ADF bafatiwe ibihano bikakaye.

Muri RDC Wazalendo bishe Umuyobozi. Umuyobozi w'urubyiruko rwo muri teritware ya Walikale mu ntara ya Kivu y'Amajyaruguru, yishwe arashwe na barwanyi bo mu ihuriro rya Wazalendo bakorana byahafi...

Read moreDetails

Rdc iracyakomeje umugambi wo kugaba ibitero ku Banyamulenge.

by Bruce Bahanda
July 21, 2025
0
Haratutumba intambara ikomye, nyuma y’amakuru avugwa ku ngabo zavuye i Kalemi.

RDC iracyakomeje umugambi wo kugaba ibitero ku Banyamulenge. Repubulika ya demokarasi ya Congo, nyuma y'aho ishyize umukono ku mahame ayiganisha ku masezerano y'amahoro, ikomeje umugambi wo kohereza abasirikare...

Read moreDetails

I Kinshasa byakaze, undi mutegetsi ukomeye yashyizwe mu majywi y’abashaka kwica Tshisekedi.

by Bruce Bahanda
July 20, 2025
0
RDC: Abavugwa mu mugambi wo gushaka guhirika ubutegetsi bwa Tshisekedi.

I Kinshasa byakaze, undi mutegetsi ukomeye yashyizwe mu majwi y'abashaka kwica Tshisekedi. Vital Kamerhe uyoboye inteko ishinga amategeko ya Repubulika ya demokarasi ya Congo, yavuzwe mu bantu bashakaga...

Read moreDetails

Avugwa ku ngabo za RDC zigikomeje guhunga, nyuma yo gukubitwa na Twirwaneho mu Rurambo.

by Bruce Bahanda
July 20, 2025
0
Rurambo: Twirwaneho yakubise ahababaza ingabo z’u Burundi n’iza Congo, zikizwa n’amaguru.

Avugwa ku ngabo za RDC zigikomeje guhunga, nyuma yo gukubitwa na Twirwaneho mu Rurambo. Amakuru aturuka mu Rurambo ho mu misozi ya Uvira mu ntara ya Kivu y'Amajyepfo,...

Read moreDetails
Next Post
Umuganga ufite amateka y’ihariye kuri iy’isi yapfuye.

Umuganga ufite amateka y'ihariye kuri iy'isi yapfuye.

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • History
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Abanyamulenge Abaturage AFC/m23 Amerika Bibogobogo Bukavu Burundi Fardc FDLR Fizi Goma ibiganiro Ibitero Igitero Ihuriro ry'Ingabo za RDC Imirwano Imyigaragambyo Ingabo z'u Burundi Intambara Iran Israel Kenya Kinshasa Kivu yamajy'Epfo M23 Masisi Maï Maï Mikenke Minembwe Monusco Paul Kagame Rdc Rurambo Rwanda SADC Sake Tshisekedi Twirwaneho U Burusiya Uganda Ukraine Umutekano U Rwanda Uvira Wazalendo

© 2025 minembwe

No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2025 minembwe

This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
Are you sure want to unlock this post?
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?