
Umusoda wa leta ya Kinshasa, yishe umuturage amurashe ahitwa Kibati.
Yanditswe na Bruce Bahanda, tariki 13.05.2023, saa 9:15 pm, kumasaha ya Bukavu na Minembwe.
Kibati ho muri Teritware ya Nyiragongo, muntara ya Kivu yamajyaruguru, umuturage yishwe arashwe numusirikare womungabo za Republika ya Demokarasi ya Congo (FARDC).
Ibi byabaye ahagana mumasaha yumugoroba nkuko twabibwiwe Kuri Minembwe Capital News.
Umwe mubaturage yatanze ubuhamya agira ati: “Ubu mumugoroba ahitwa kibati muri Teritware ya Nyiragongo,
umusoda wa leta ya Kinshasa, (FARDC) yarashe umuturage, umwe arapfa, nyuma abandi baturage bahise bafata wamusirikare wishe umuntu baramukubita nawe arapfa, abandi basirikare baje gutabara uwabo basanga yarangije.”
Amakuru nkuko yakomeje avugwa abasirikare bagenzi wuwapfuye, bamaze gusanga mungenzi wabo ko yishwe nabaturage, bashatse kubafata kungufu kugira baje guhanwa ariko ntibyakunze kuko bari bafite imbunda yumusirikare warangije.
Murubwo buryo nibwo habaye kurasana hagati yabaturage nabasirikare ba Leta ya Republika ya Demokarasi ya Congo.
Yakomeje atanga ubuhamya avuga ati: “Abaturage bari bafite imbunda yumusirikare bishe nico catumye badafatwa nabasirikare uko bishakiye, bashatse kubafata abaturage bararasa aho nibwo habaye kurasana kwakanya gato.”




