
Umutwe w’inyeshamba wa FDLR ukorana byahafi n’Ingabo za leta ya Kinshasa wanyaze Inka zabatutsi ahitwa Kunturo, bikavugwa ko bishe numudamu wumututsikazi.
Yanditswe na Bruce Bahanda, tariki 11.05.2023. Saa 7:15 pm, kumasaha ya Bukavu na Minembwe.
Kuruyu wakane(4), umutwe w’itwaje Intwaro wa FDLR na Nyatura, bongeye kunyaga Inka zabo mubwoko bw’Abatutsi bo muri Kivu yamajyaruguru mugace kitwa Kunturo. Muraka gace bahiciye numudamu wumututsikazi.
Uwatanze amakuru yagize ati:”Gusa Interahamwe na Nyatura bagabye igitero Kunturo, barangije biba Inka. Baragenda hari mugitondo, nanimugoroba biba izindi barasa umudamu wumututsikazi.”
Byabaye inshuro zibiri zikubiranije, ibi bikorwa byubugizi bwanabi bimaze gufata Indi ntera nimugihe ubushize uyumutwe wa FDLR na Nyatura, baheruka ga gutemagura Inka zigera kuri 300, zabatutsi nkuko ayamakuru twayahawe ubushize hano kuri MCN.
Umutwe wa FDLR, numutwe witerabwoba wasize ukoze Genoside mugihugu c’u Rwanda, ahagana mumwaka wa 1994.
FDLR, ikaba izwiho gukorana byahafi n’Ingabo za leta ya Republika ya democrasi ya Congo (FARDC), ibi kandi binemezwa numuryango wa L’ONI, aho biri mucyegeranyo cimpuguke zuyu muryango, bikaba biri mucyegeranyo baheruka gusohora uyumwaka ushize.
Kuva ho ingabo za M23 ziviriye mubice bahoze bagenzura arinabyo bice bambuye ingabo za FARDC, mumirwano yagiye ibahuza nyuma bakaza kubahiriza amasezerano ya Luanda na Nairobi, bava muribi bice abaturage bomubwoko bwa Batutsi bagiye bagira ingorane ahanini izongorane bazitegwa nimitwe yitwaje Intwaro ikorana byahafi N’ingabo za FARDC.
Abatutsi bicwa umunsi kumunsi bazira ubwoko bwabo, banyagwa amatungo yabo ubundi bakayica. Ibi byose bikorwa leta irebera byagiye biba mubice by’uburasiraziba bw’ikigihugu.
Ahanini imitwe yitwaje Intwaro ikora ubu bugizi bwanabi harimo FDLR,Nyatura, Mai Mai ndetse na Wazalendo gusa bivugwa ko babikora kubufasha bw’ingabo zigihugu (FARDC).




