Aho Imirwano Ikomeye Yashyize Ubuzima mu Kangaratete: Uduce Tubiri ku Murongo w’Intambara mu Kibaya cya Rusizi
Minembwe Capital News ikomeje gukurikirana umutekano muke n’imirwano ikaze ikomeje kurangwa mu kibaya cya Rusizi, hagati ya AFC/M23 n’ingabo za Leta ya RDC (FARDC) zifashijwe n’ingabo z’u Burundi, imitwe ya Wazalendo ndetse na FDLR.
Amakuru yizewe yatugezeho yemeza ko Lubarika – kimwe mu bice by’ingenzi byari bifitwe n’ingabo z’u Burundi na FDLR, hamaze gufatwa burundu na AFC/M23, ibintu byateye ihungabana ku ruhande rw’ingabo zari zihabarizwa. Ubu ngo ingabo z’u Burundi na FDLR nyinshi zari zihari zimaze guhungira mu bice bitandukanye.
Guhera mu masaha ya kare y’uyu wa Gatanu, tariki ya 05/12/2025, mu ma saa tatu n’iminota 10 za mu gitondo, intambara ikomeye yakomereje mu gace ka Buhewa, aho AFC/M23 ikomeje gusatira Ndorera, hejuru y’umujyi wa Luvungi.
Abaturage bari mu muhanda barimo guhungira mu mujyi wa Uvira ndetse no mu gihugu cy’u Burundi, nyuma yo kumva urusaku rwinshi rw’amasasu yiyongera uminota ku munota.
Umuturage wavuganye na Minembwe Capital News yadutangarije ko “urusaku rw’imbunda nini rukomeje kumvikana mu bice byose biri hagati ya Buhewa, Ndorera, ndetse no hepfo ya Luvungi ahari umuhanda winjira mu mujyi.”
Indi mirwano ikomeye iri kumvikana ku muhanda winjira muri centre ya Luvungi, ibintu byinshi bituma abaturage bakomeza guhunga mu buryo bwihuse, nta mizigo, nta bikoresho, ntan’ubuturo buzwi berekezamo.
Mu masaha make ashize, ibice byinshi bya Luvungi ndetse n’uduce duherereye mu nkengero zayo byabaye ubusa, dore ko nta muturage ukiharangwa nyuma yo gutabarizwa n’imbunda zikaze.
Minembwe Capital News irakomeza kubakurikiranira hafi iby’iki kibazo cy’umutekano gikomeje gufata indi ntera mu kibaya cya Rusizi.






