• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Thursday, October 16, 2025
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Conflict & Security

Aka-Biroze-Bishambuke kashobotse n’ubu bari kurasana byakaze ibyabo.

minebwenews by minebwenews
June 28, 2025
in Conflict & Security
0
Rwongeye kwambikana bikomeye hagati y’Ingabo za RDC na AFC/M23.
86
SHARES
2.1k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Aka-Biroze-Bishambuke kashobotse n’ubu bari kurasana byakaze ibyabo.

You might also like

Aho AFC/M23/MRDP itarafata abaturage b’aho bakomeje kwicwa

Iby’ihuriro rishya ryashinzwe na Kabila

Agace kamwe ko muri Uvira karavugwamo imirwano ikaze

Abarwanyi bava mu bwoko bw’Abapfulelo bafite itsinda rizwi nka Biroze-Bishambuke basubiranyemo baramarana, nyuma yo kwica umukobwa mwenewabo wa Colonel Ngomanzito Umuyobozi mukuru w’aba barwanyi bo muri Biroze-Bishambuke muri teritware ya Fizi.

Bikubiye mu makuru MCN ikesha abatuye mu Rugezi haherereye hafi n’i Gasiro aho Biroze-Bishambuke yasubiranyemo yica irashe umukobwa mwenewabo wa Colonel Ngomanzito, bica kandi n’undi mu komanda muto wo muri uyu mutwe wa Biroze-Bishambuke.

Nk’uko babivuga bagize bati: “Bishe barashe umukobwa w’Umupfulelo ufitanye isano rya hafi na Col.Ngomanzito, bica n’umukomanda wari uyoboye ibatayo ya Wazalendo. Ibyo byabereye i Gasiro.”

Bagize kandi bati: “Nyuma y’aho bishe uwo mukobwa n’uwo mukomando, abegereye cyane Col. Ngomanzito barahoye.”

Aya makuru akomeza avuga ko iri subiranamo ryakomotse ku byo Wazalendo bari babuguje mu isoko ya kane isanzwe iremera i Gasiro. Ntihazwi umubare w’ibyo bari buguje, gusa bizwi ko aribyo byabaye intandaro y’iryo subiranamo.

Ni amakuru kandi avuga ko nubwo uriya mukobwa yabigendeyemo araraswa arapfa, ariko iri korogana ryari hagati ya komanda batayo waha i Gasiro n’undi mu komanda witwa na Nakuku Mamba. Kandi aba bombi n’abo baje kuraswa barapfa.

Ibi byanatumye Col. Ngomanzito ahamagarwa i Uvira, kugira ngo aje gusobanura iki kibazo.

Ati: “Barasanye bamaranye. Twamenye ko Ngomanzito yahamagajwe i Uvira gusobanura iki kibazo, abarwanyi be bagize.”

Iri subiranamo ry’aba barwanyi, amakuru avuga ko ryakomereje no mu bindi bice kuko n’ubu bari kurasana mu Gitumba ugana mu Kabanju haherereye mu majy’Epfo ashyira uburengerazuba bwa komine ya Minembwe.

Umutangabuhamya yagize ati: “Kano kanya ku mugoroba wo kuri uyu wa gatandatu, bari kurasana mu Gitumba. Ibyabo byakomeye.”

Uko kurasana hagati y’aba barwanyi mu Gitumba, byatangiye igihe cya saa kumi nebyiri n’igice zo kuri uyu mugoroba.

Kimwecyo, ntiharamenyekana ibyoba byangirikiye muri iryo rasana riri kubera mu Gitumba. Ariko nk’uko bikomeza bivugwa ni uko hari kumvikana urusaku rw’imbunda rwinshi kandi ziremereye n’izoroheje.

Ku rundi ruhande bivugwa ko bariya barwanyi bo muri Biroze-Bishambuke basubiranyemo i Gasiro mu gihe barimo bategura kugaba ibitero kuri Twirwaneho na M23 mu Rugezi.

Hari nyuma y’ibitero aba barwanyi kandi bari baheruka kugaba kuri iyi mitwe muri icyo gice mu ntangiriro z’iki cyumweru no mu kindi gishize.
Ni ibitero iyi mitwe yombi byarangiye ibisubije inyuma.

Hagataho, turakomeza gukurikirana iyi nkuru kugeza ku iherezo ryayo.

Tags: GasiroIsubiranamoNgimanzitoWazalendo
Share34Tweet22Send
minebwenews

minebwenews

Recommended For You

Aho AFC/M23/MRDP itarafata abaturage b’aho bakomeje kwicwa

by Bahanda Bruce
October 16, 2025
0
Havuzwe uduce Wazalendo bari kubabarizamo abaturage, n’icyakorwa kugira ngo bigire iherezo

Aho AFC/M23/MRDP itarafata abaturage b'aho bakomeje kwicwa Umutwe wa ADF ukomeje kuzahaza abaturage b'aho ihuriro rya Alliance Fleuve Congo, AFC/M23/MRDP-Twirwaneho ritarabohoza muri teritware ya Lubero mu ntara ya...

Read moreDetails

Iby’ihuriro rishya ryashinzwe na Kabila

by Bahanda Bruce
October 16, 2025
0
Iby’ihuriro rishya ryashinzwe na Kabila

Iby'ihuriro rishya ryashinzwe na Kabila Joseph Kabila wayoboye Repubulika ya demokarasi ya Congo imyaka 18, iwe na bamushyigikiye bashyinze ihuriro rishya rifite intego yo gukiza iki gihugu cyabo....

Read moreDetails

Agace kamwe ko muri Uvira karavugwamo imirwano ikaze

by Bahanda Bruce
October 15, 2025
0
Amatsinda abiri yo muri Wazalendo yumvanye iminsi muri Kivu y’Epfo benshi muri bo babigwamo

Agace kamwe ko muri Uvira karavugwamo imirwano ikaze Imitwe ibiri ya Wazalendo isanzwe ifatanya n'Ingabo za Repubulika ya demokarasi ya Congo kurwanya umutwe wa M23 n'uwa Twirwaneho, yasubiranyemo...

Read moreDetails

Umutwe ufasha FARDC guhangana na AFC/M23/MRDP, wahinduye intwaro ucakirana na yo karahava

by Bahanda Bruce
October 15, 2025
0
Abasirikare babaga ku Kavumu mu Bibogobogo bahakuwe

Umutwe ufasha FARDC guhangana na AFC/M23/MRDP, wahinduye intwaro ucakirana na yo karahava Abarwanyi bo mu ihuriro rya Wazalendo basanzwe bafatanya n'igisirikare cya Repubulika ya demokarasi ya Congo guhangana...

Read moreDetails

RDC yagaragaje ko nta bushake ifite bwo kugirana amahoro na AFC/M23/MRDP nyuma y’ibisasu yateye

by Bahanda Bruce
October 15, 2025
0
RDC yagaragaje ko nta bushake ifite bwo kugirana amahoro na AFC/M23/MRDP nyuma y’ibisasu yateye

RDC yagaragaje ko nta bushake ifite bwo kugirana amahoro na AFC/M23/MRDP nyuma y'ibisasu yateye Guverinoma ya Repubulika ya demokarasi ya Congo, yagaragaje ubushake buke bwo kugirana amahoro n'ihuriro...

Read moreDetails
Next Post
AFC/M23 yabohoje akandi gace muri Kivu y’Epfo.

M23 yafashe utundi duce twinshi two muri Kivu y'Amajyepfo.

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Abanyamulenge AFC/m23 Amerika Bibogobogo Bukavu Burundi Fardc FDLR Fizi Goma ibiganiro Ibitero Igitero Ihuriro ry'Ingabo za RDC Imirwano Imyigaragambyo Ingabo z'u Burundi Intambara Iran Israel Kenya Kinshasa Kivu yamajy'Epfo M23 Masisi Maï Maï Mikenke Minembwe Monusco Paul Kagame Rdc Rurambo Rwanda SADC Sake Trump Tshisekedi Twirwaneho U Burusiya Uganda Ukraine Umutekano U Rwanda Uvira Wazalendo

© 2025 minembwe

No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2025 minembwe

This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
Are you sure want to unlock this post?
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?