
Aka Nama k’Umuryango wa L’ONI, gashinzwe Umutekano kw’Isi, kasabye ko hoba ibiganiro hagati ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo na leta ya Kigali, kubw’amahoro arambye mu karere kanashimangira akamaro ko gukemura ibibazo bya politiki muri iki gihe, ndetse gasaba guhagarika gutera inkunga imitwe irimo M23 na FDLR k’uruhande rwa Kinshasa.
Aka kanama kavuga ko gashigikiye ingufu z’akarere mu gushakisha amahoro kandi gasaba imitwe yitwaje intwaro yose muri Congo kugira uruhare muri urwo rugendo nk’uko iyi nkuru dukesha urubuga rw’Umuryango w’Abibumbye ivuga.
Kuri uyu wa Mbere, tariki 16/10/ 2023, Akanama k’Umutekano k’Umuryango w’Abibumbye kemeje itangazo rya perezida kuri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, gashimira ibikorwa by’ingabo z’Umuryango wa L’oni, muri Congo kandi byongera guhamagarira impande zose gukomeza gushira ingufu mu bufatanye bwuzuye n’izi ngabo.
Aka kanama kagizwe n’abanyamuryango 15 kagaragaje ko kiteguye gufata umwanzuro, mu mpera z’uyu mwaka, kandi kabishize imbere, ku hazaza ha MONUSCO no kuva muri Congo buhoro buhoro.
Ku kijyanye n’ikibazo cy’imitwe yitwaje intwaro, Akanama k’Umutekano ka Loni kasabye ko umutwe wa M23, aka kanama kavuga ko kafatiye ibihano, guhagarika ibikorwa byawo no gushira mu bikorwa mu buryo bwihuse imihigo wiyemeje wo kuva mu turere twose wigaruriye, nk’uko byemeranijweho mu Nama ya Luanda.
Aka kanama kandi kamaganye inkunga y’uruhande rwo hanze urwo ari rwo rwose yo gushigikira M23 ndetse ko n’urwo ruhande (rutavuzwe izina) rukava muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, kimwe n’izindi nkunga ku mitwe y’itwaje imbunda nka FDLR, gasaba ko izo nkunga zihagarara.
Akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe Umutekano kashishikarije abayobozi ba Repubulika ya Demokarasi ya Congo gukomeza gutegura, bafatanyije na MONUSCO, amatora yo mu mahoro, aciye mu mucyo, adaheza kandi yizewe ategerejwe mu 2023, nk’uko biteganywa n’Itegeko Nshinga n’amategeko agenga amatora.
Uhagarariye Repubulika ya Demokarasi ya Congo, avuga nyuma y’i Nama y’akanama ka Loni, yibukije ko Perezida Félix Tshisekedi aherutse kwerekana imbere y’Inteko rusange icyerekezo cy’igihugu cye ku bijyanye n’igenda rya MONUSCO, byongeye gushimangirwa na Christophe Lutundala, Minisitiri y’Ububanyi n’Amahanga.
By Bruce Bahanda.