
Bitunguranye, abayobozi ba kanama gashinzwe umutekano kw’Isi bemezanije ko bakwiye gusura Igihugu ca Republika iharanira democrasi ya Congo.
Nuyumunsi kuwakane tariki 09/03/2023, nibwo abagize akanama kumuryango wa L’ONI bahuriye kucicaro gikuru cuyumuryango bemeza ko hagomba koherezwa intumwa za l’Oni kuja muri Congo Kinshasa. Uru ruzinduko rukazamara iminsi itatu bari i Kinshasa ndetse biteganijwe ko bazagera no muburasirazuba bw’ikigi gihugu.
Uburasirazuba bwa Republika iharanira democrasi ya Congo, umwaka urarumanye hari imirwano ihuza umutwe wa M23 ningabo za leta ya Congo (FARDC) mubice byo muri Territory ya Masisi, Rutshuru na Nyiragongo. M23 imaze kwigarurira ibice byinshi cane muri Rutshuru nigice kinini ca Masisi naho muri Nyiragongo ingabo za leta ya Congo akabarizo zigenzura ahatari hato.
Ib’ihugu bya karere ka africa y’iburasirazuba (East Africa Community) biheruka kwemeza ko intambara igomba guhagarara bategeka Impande zombi ko zikwiye guhagarika imirwano kwitariki 07/03/2023, ariko amakuru ahari yizewe nuko kurinone imirwano irakomeje aho binavugwa ko Umutwe wa M23 wamaze gufunga umuhanda wa Minova-Goma na Bukavu wongera gufata umuhana munini wa Ngungu uherereye muri Territory ya Masisi.
Abavugizi b’Impande zombi bakomeje kwitana banyiribayazana w’intambara, ariko amakuru yatanzwe na M23 binyuze mumuvugizi wayo mubya Politiki Lawrence Kanyuku, yemeje ko ingabo za leta ya Felix Tshisekedi zidashaka amahoro ahubwo ko babagabyeho nibitero muri Kaluba.
Umuvugizi w’igisirikare ca Leta ya Félix Antoine Tshisekedi, nawe yabwiye itangaza makuru ko M23 ariyo yabagabyeho ibitero.
Leta ya Félix Antoine Tshisekedi, ishinja umutwe wa M23 ko ufashwa na Republika y’Urwanda, naho leta y’Urwanda igashinja Kinshasa gukorana byahafi numutwe w’itera bwoba wa FDLR, uyumutwe wasize ukoze amahano m’Urwanda mumwaka wa 1994.