Akarere ka Mweso, ko muri teritware ya Masisi, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, mu gihugu ca Republika ya Demokarasi ya Congo, kuri uyu wa Gatatu, tariki 22/11/2023, kigaruriwe n’ingabo z’u mutwe wa M23.
N’inyuma y’imirwano ikaze yatangiye kuri uyu wa Kabiri, tariki 21/11/2023, aho impande zombi zahanganye kuva mu masaha y’igitondo cyakare biza kurangira M23 yambuye ingabo za RDC ibindi bice biri mur’iyi teritware ya Masisi nka Localite ya Indondo na King ndetse n’ahandi nka Muhongozi arinaho i mirwano y’ejo hashize bwije ariho igeze.
Amakuru yavuze ko ririya huriro ry’ingabo za Kinshasa, FDLR, FARDC, Wagner, Imbonerakure z’u Burundi na Wazalendo, ko bari bahungiye muri aka karere ka Mweso ahagana isaha z’umugoroba wajoro ndetse bivugwa ko M23 ya birukanye ibavana muri Muhongozi igarukira ku Cyambu cy’uriya Mujyi wa Mweso.
Mu makuru yizewe Minembwe Capital News, imaze kwakira dukesha u muturage uturiye ibyo bice bwana Jean Kanani yaduhamirije ko M23 imaze kwambura ririya huriro ry’ingabo za Kinshasa aka gace ka Mweso ko muri teritware ya Masisi.
Yagize ati: “Ubu tuvugana u mutwe wa M23 umaze kwirukana ingabo za FARDC muri Mweso.”
Nimugihe kandi ziriya Ngabo za RDC zari za zindutse zigaba ibitero mu bice bya Kirolilwe na Kalenga ho muri teritware ya Masisi. N’ibitero FARDC yateye ikoresheje kurasa ibisasu bimwe bigaterwa ahari abaturage ibindi mu birindiro bya M23.
Perezida w’u mutwe wa M23, Bertrand Bisimwa, yanamaganye ibyo bitero aho yavuze ko ihuriro ry’ingabo za Kinshasa zirikurasagura buzira gukadiriya.
Ati: “Ririya huriro ry’ingabo za Guverinoma ya Kinshasa bararasa buzira kureba neza kuko bari gutera ibisasu mu baturage. Ibi bisasu Ntagushidikanya ko barabitera kugira ngo abaturage bakuke u mutima.”
Bruce Bahanda.