
Alexis Tambwe Mwamba, wabayeho minisitire w’ubutabera muri RDC akaba yarigeze no kuba munyeshamba zo mu mutwe wa RCD Goma, yemejeko iwe ubwiwe yigeze guha ibyangombwa by’ubwenegihugu bwa Congo, Moïse Katumbi .
Tambwe, yakomeje ashimangira ko Moïse Katumbi, ko yaba afite n’ubwene gihugu bw’u Butariyani ariko ahamya ko atabifitiye gihamya.
K’ubwa Alexis Tambwe Mwamba ngo abaja impaka kubwenegihugu bwa Moïse Katumbi, ngokwaba ari ugukoresha uburyarya no kwigiza nkana.
Ibi yabivuze mugihe Noël Tschiani asohoye ikirego kirega Moïse katumbi, kuba afite ubwenegihugu bw’Abataliani, ndetse ubu hakaba harimo kwigwa kuma Kase (Dossier) yabatanze kandidatire zabo yokuzatorerwa kuba umukuru w’igihugu ca RDC.
Ibi bibaye mugihe umuryango wa L’ONI, kuri uyu wa Gatatu, tariki 25/10/2023, watangaje ko wafatiye ibihano abayobozi bakuru barimo uwa M23 n’uwa FDLR M’uburasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo.
Abo uyu muryango watangaje ko wahanye ni Brigadier General, Bérnard Maheshe Byamungu wa M23 na Protogène Ruhinda, wa FDLR.
Brig Gen Byamungu w’imyaka 49 y’amavuko, asanzwe ari Umugaba Mukuru wungirije w’Ingabo za M23 ushinzwe ibikorwa n’ubutasi.
Uyu musirikare wahoze ari Colonel muri FARDC mbere yo kuyitoroka akihuza na M23, m’ukwezi kwa Mbere uyu mwaka(2023) ni bwo yazamuwe mu ntera mbere yo kugirwa icyegera cya Gen Sultani Makenga.
L’ONI, imushinja kuba ari we upanga ibikorwa byose bya M23 ku butaka bwa RDC, ndetse ikanibutsa ko Leta y’iki gihugu yanamushiriyeho impapuro zo kumuta muri yombi.
Ibihano yamufatiye bije byiyongera ku byo yafatiwe n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi m’ukwezi kwa Karindwi(7) uyu mwaka.
Colonel Ruvugayimikore Protogène alias Ruhinda na we wafatiwe ibihano we asanzwe akuriye umutwe w’abakomando ba FDLR uzwi nka CRAP.
L’ONI, imushinja gukorera k’ubutaka bwa RDC, ibikorwa bigize ihonyora ry’uburenganzira bwa muntu.
Col Ruhinda kuva mu mwaka ushize(2022) yafatiwe ibihano n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU) kubera uruhare rwe mu bibazo by’umutekano M’uburasirazuba bw’iki gihugu ca Congo Kinshasa.
By Bruce Bahanda.