Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • History
  • About Us
    • Privacy Policy
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • History
  • About Us
    • Privacy Policy
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Uncategorized

Amabanga ya Wagner, yashizwe hanze nyuma yuko umukuru wa Wagner akoranye ikiganiro na Perezida wa Belarus.

Bruce Bahanda by Bruce Bahanda
June 28, 2023
in Uncategorized
0
60
SHARES
1.5k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Amabanga ya Wagner yamaze kumenyekana nyuma yuko Perezida Lukashenko yagiranye n’umukuru wa Wagner ikiganiro.

You might also like

Uwari uhetse kwica abatabazi bari i Mulenge yatawe muri yombi

Iby’impinduka zigiye kuba ku rubuga rwa Whatsapp rusanzwe rukoreshwa na benshi.

Banyamulenge Unite in Mbarara to Honor Mulenge Hero Rukunda Makanika

Muminsi mike ishize Abarwanyi bo mu murwi wa Wagner bari bigaruriye imiji i(2), y’Uburusiya, harimwo uwitwa Rostov-on-Don, ufatwa nk’icicaro gikuru c’ibikorwa bya gisirikari by’Uburusiya mu ntambara barimwo na Ukraine.

Bagifata ibyo bisagara, umukuru w’umurwi wa Wagner, Yevgeny Prigozhin, yari yatangaje ko bipfuza kwinjira mu murwa mukuru, Moscou, bagakuraho ubutegetsi bwa Perezida Vladimir Putine.

Prezida w’Uburusiya, niho yahise amwita umuhemu, asaba ko bamufata bakamushikiriza ubutungane.

Nyuma yubwo Urwego rw’igihugu rushinzwe umutekano mu Burusiya, batangaje ko bahagaritse iperereza kuri Yevgeny Prigozhin n’abarwanyi b’abacanshuro bo mu mutwe wa Wagner baheruka kurwanya ingabo z’Uburusiya.
Itangazo ryasohowe n’uru rwego ryagaragaye mu bitangazamakuru byo mu Burusiya, ryavuze ko abagize uruhare muri uko kwigomeka ‘bahagaritse ibikorwa bigamije gukora icyo cyaha’. Kudakurikirana abo barwanyi mu butabera ni kimwe mu byemeranyijweho uko kwigomeka bihagarara.

Gusa Mucyumweru gishize, abaturage batuye mu murwa mukuru w’Uburusiya birirwanye ubwoba nyuma y’amakuru yavugaga ko umutwe w’abarwanyi ba Wagner uri kwerekeza i Moscou. Perezida w’Uburusiya yatanze ubutumwa bw’ituze ku baturage. Ubwo nyine nibwo Perezida Vradimir Poutine, yahise atangaza ko ubutabera butaza kurikirana aba barwanyi, ariko byari murwego rwoguhosha invururu kuko abashigikiye Wagner bakoze imigumuko muri Moscow.

Perezida Aleksandr Lukashenko wa Belarus, aheruka kugirana iki kiganiro na Yevgeny Prigozhin washinze umutwe w’abacancuro wa Wagner. Nikiganiro cyatunye ukuri Kwa Wagner kuja hanze.

Lukashenko yabitangarije mu ijambo yavugiye mu muhango yari yahuriyemo na ba General bo mu ngabo za Belarus wabereye mu mujyi wa Minsk.

Ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize Prigozhin yari yarahiriye gusenya ubuyobozi bukuru bw’Ingabo z’u Burusiya, nyuma yo kuzishinja kugaba igitero cya misile ku barwanyi ba Wagner bamwe abenshi bagapfa.

Uyu mugabo wari warahiriye kujya i Moscou nyuma yo kwigarurira icyicaro Gikuru cy’Ingabo z’u Burusiya kiri mu mujyi wa Rostov-on-Don, yisubiriye nyuma yo guhamagarwa kuri terefoni na Lukashenko wahise amwemerera ubuhungiro.

Perezida wa Belarus aganira na ba General be yagize ati: “Nasabye Putin kutihutisha ibintu. Naramubwiye nti ’reka tubanze tuvugishe Prigozhin na ba komanda be.”

Putin yaramusubije ati: “Reba Sasha Lukashenko, nta cyo biri bumare, nta n’ubwo ari bwitabe terefoni ye.”

Lukashenko yahise abaza Putin ati: “Ari hehe?”, undi amusubiza ko “muri Rostov.”

Lukashenko: “Ok… Ndagerageza kumuhamagara.”

Lukashenko wateraga urwenya ba Ofisiye bo mu ngabo za Belarus n’abandi bayobozi muri uriya muhango wabereye mu ngoro izwi nka Palace of Independence, yashimagije umukuru wa Wagner amwita “umuntu w’intwari.”

Yavuze ko agitangira kuvugana na Prigozhin bakoresheje imvugo nyandagazi.

Icyo gihe ngo Umukuru wa Wagner yaramubwiye ngo “Nibampe [Minisitiri w’Ingabo] Sergei Shoigu, n’[Umugaba Mukuru w’Ingabo Valery] Gerasimov. Ndashaka kandi guhura na Putin.”

Lukashenko avuga ko yamusubije ati: “Zhenya [Yevgeny], nta muntu n’umwe uzaguha Shoigu, Gerasimov cyangwa undi uwo ari we wese kubera iyo mpamvu.”

Perezida wa Belarus yavuze ko umukuru wa Wagner yamusubije ati: “Ariko rwose turashaka ubutabera. Barashaka kutuniga. Turajya gufata Moscou rero.”

Undi mu kumusubiza ngo yaramubwiye ati: “Bazabasyonyora nk’abasyonyora ibiheri mutaragera i Moscou, n’ubwo Putin yambwiye ko ingabo z’igihugu zihugijwe n’urugamba ahandi hantu.”

Perezida Lukashenko yatangaje ko Yevgeny Prigozhin yamaze kugera i Minsk mu murwa mukuru wa Belarus nyuma yo kumwemerera ubuhungiro.

Minisiteri y’Ingabo z’u Burusiya yo yatangaje ko kuri ubu abarwanyi ba Wagner bari mu myiteguro yo kuyisubiza intwaro ziremereye uriya mutwe wari warahawe.

Ni mu gihe u Burusiya buvuga ko hagati y’umwaka ushize wa 2022 n’uyu wa 2023 bwari bumaze gutakaza $ miliyari mu rwego rwo gutera inkunga Wagner.

Tags: ikiganiroPerezida wa BelarusWagner
Share24Tweet15Send
Bruce Bahanda

Bruce Bahanda

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.

Recommended For You

Uwari uhetse kwica abatabazi bari i Mulenge yatawe muri yombi

by Bruce Bahanda
May 29, 2025
1
Amakuru avugwa ku bitero FARDC iri gutegura kugaba i Mulenge.

Uwari uhetse kwica abatabazi bari i Mulenge yatawe muri yombi. Hafashwe umukobwa wari ufite misiyo yo kwica abayobozi bo muri Twirwaneho mu misozi miremire y'i Mulenge muri Kivu...

Read moreDetails

Iby’impinduka zigiye kuba ku rubuga rwa Whatsapp rusanzwe rukoreshwa na benshi.

by Bruce Bahanda
April 28, 2025
0
Iby’impinduka zigiye kuba ku rubuga rwa Whatsapp rusanzwe rukoreshwa na benshi.

Iby'impinduka zigiye kuba ku rubuga rwa Whatsapp rusanzwe rukoreshwa na benshi. Urubuga rwa Whatsapp rwamamaye ku isi cyane, ahanini mu gufasha abantu kuganira, rugiye gushyiraho uburyo bwo kurinda...

Read moreDetails

Banyamulenge Unite in Mbarara to Honor Mulenge Hero Rukunda Makanika

by Bruce Bahanda
April 12, 2025
0
Banyamulenge Unite in Mbarara to Honor Mulenge Hero Rukunda Makanika

Banyamulenge living in Mbarara, Uganda, are honoring the hero of Mulenge, General Rukunda Michel, widely known as Makanika. In this regard, they are organizing a football match, and...

Read moreDetails

The Kinshasa Government has once again shown AFC/M23 severe Obstacles in Negotiations

by Bruce Bahanda
April 11, 2025
0

The government of the Democratic Republic of the Congo has requested the authorities in Doha, Qatar, to ask AFC/M23 to withdraw its fighters from all areas it has...

Read moreDetails

What you should know about what is being said in Kisangani.

by minebwenews
April 2, 2025
0
What you should know about what is being said in Kisangani.

The city of Kisangani in the province of Tshopo, which is the third largest in Congo after Kinshasa, the capital city of DRC Congo, and Lubumbashi in the...

Read moreDetails
Next Post

Ukuriye minisiteri y'Ingabo muri RDC, J.Pierre Bemba Gombo, ngo ashobora kuzira ubutaka afite i Kigali.

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • History
  • Regional Politics
  • Religion
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Abanyamulenge Abaturage Amerika Bibogobogo Bukavu Burundi Evariste Ndayishimiye Fardc FDLR Fizi Goma ibiganiro Ibitero Igitero Ihuriro ry'Ingabo za RDC Imirwano Imyigaragambyo Ingabo z'u Burundi Intambara Israel Ituri Kenya Kinshasa Kivu yamajy'Epfo M23 Masisi Maï Maï Mikenke Minembwe Monusco Paul Kagame Rdc Rurambo Rwanda SADC Sake Tshisekedi Twirwaneho U Burusiya Uganda Ukraine Umutekano U Rwanda Uvira Wazalendo

© 2025 minembwe

No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2025 minembwe

This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
Are you sure want to unlock this post?
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?