
Ibarabara rya Uvira Baraka ngo rikomeje kwangirika aha nimuri Kivu yamajy’Epfo, mugihugu ca Republika ya Demokarasi ya Congo.
Yanditswe na: Bruce Bahanda, kw’itariki 22.05.2023, saa 5:44 am, kumasaha ya Bukavu na Minembwe.
Nkuko biri mwitangazo ry’i Nama y’ubutegetsi, kurwego rw’Intara ya Kivu yamajy’Epfo, i Nama yahuje abayobozi biy’intara bagaragaje ko umuhanda wa Baraka Uvira wangiritse muburyo bimaze kurenga igipimo.
Ibi bikaba byaratangajwe ahagana saa moya zijoro kumasaha yo muri cogihugu(7:46 pm).
Iyonama ikaba yarateranye kumunsi w’ejo hashize tariki 21.05.2023, nkuko binagaragara munyandiko zumunyamakuru Pascal Mwinyi Masimango.
Iyinkuru ikomeza igaragaza ko imodoka zomubwoko bwa Makamyo ndetse nibindi binyabiziga, mugihe ziva mubice bya Uvira zerekeza muzindi ntara nka Manyema cangwa Tanganika bigora abazitwara kuyobora neza mugihe Iyi mihanda Isa nitagifite isura yokwitwa umuhanda.
Bikaba byavuzwe ko mumwaka wa 2022, ikigega ca leta gishinzwe gufata neza imihanda(FONER), cyatanze inkunga yabigenewe kugira imihanda yubakwe cangwa se ifatwe neza ariko kuyifata neza bikaba bigikomeje kuba ingorabahizi nkuko tubikesha umunyamakuru Pascal Mwinyi Masimango.
Gusa muriyinkuru yanditse yagaragaje ko ibiro bikuru bishinzwe gufata neza imihanda (FONER), muri Kivu yamajy’Epfo bigiye kuzatangira vuba aha ntiyatanze igihe bizatangirira gukora.
Agaragaza gusa ko mugihe ibyo biro bikuru byo gufata neza imihanda nibyamara gutangira hazubakwa umuhanda mwiza wa Mboko na Rusenda arinawo muhanda uhuza Uvira na Baraka.
Umuyobozi kurwego rw’Intara muri Kivu yamajy’Epfo, kubashinzwe imihanda bwana Kakesa Tamukombo Anicet, yatangaje avuga ko yizeye neza ko ibi bikorwa bigiye gutangira vuba gukorwa.
Yagize ati: “Imashine zigiye gukodeshwa kugira ngo twinjire mugikorwa nyirizina kuko izindi zakoreshwaga ziheruka kwangirika, ariko vuba turaba twatangiye.”
Abatwara ibinyabiziga bo bagaragaje ko imigezi nayo aringorabahizi ngo cane cane igihe cinvura, kuko nomugihe batwaye abagenzi haraho bagera bakururutsa abo batwaye maze bakagendesha amaguru bamara kurenga aharamazi menshi abagenzi bakabona kurira imodoka nkuko batanze ubuhamya.
Muruku kwezi turimo kwagatanu, umuhanda uhuza Uvira no muri Plaine Dela Ruzizi, wacitsemo kabiri ibi bikaba byarahagaritse ibintu byinshi kuko uyu muhanda arinawo wahuzaga Uvira na Bukavu, gucikamo kuwo muhanda ngobyaba bataratewe nimvura ninshi.




