Amadini n’amatorero mu Burundi yashyiriweho ibwirizwa rishya.
Ni bikubiye mu itangazo minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu cy’u Burundi yashyize hanze ku Cyumweru tariki ya 01/09/2024, ivuga ko amadini n’amatorero agiye kuzajya asora.
Iri tangazo rivuga ko iki cyemezo ko kizatangira gushyirwa mu ngiro mu kwezi gutaha, uyu mwaka.
Rivuga kandi ko abanyamadini n’amatorero ko bagomba kujya basorera inkunga n’impano izo ari zo zose bakira zivuye hanze no kujya bazandikisha muri Minisiteri mu rwego rwo kunoza imikorere yazo.
Iri tangazo rigira riti: “Guhera tariki 16/10/2024, amadini n’amatorero akorera mu Burundi, impano bakira ziba ziturutse hanze bazajya bajya kuzimenyekanisha muri Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu hamwe n’inkunga z’amafaranga bakira, hagomba kuzajya habaho amasezerano y’umufatanyabikorwa n’itorero ndetse akazajya anyuzwa muri Bank nkuru y’u Burundi.”
MCN.