Amafaranga u Bwongereza bwatanze ku Rwanda muri gahunda y’abimukira ntibuzayasubizwa, menya impamvu.
N’ibyatangajwe n’umuvugizi wa leta y’u Rwanda w’ungirije, Alain Mukuralinda, yashimangiye ko igihugu cye kitazasubiza u Bwongereza amafaranga bwaruhaye muri gahunda yo kohereza abimukira binjira muri iki gihugu binyuranyije n’amategeko.
Iyi gahunda ishingiye ku masezerano y’ubufatanye mu gukemura ibibazo by’abimukira no mu iterambere ku bukungu bw’igihugu yashyizweho umukono wa mbere mu kwezi kwa 2022.
Urwego rushinzwe ubugenzuzi mu Bwongereza rwagaragaje ko iki gihugu cy’u Rwanda cyahawe miliyoni 270 z’ama-pounds kugeza mu mpera z’u mwaka w’ingengo y’imari w’2023.
Nyuma yaho ishyaka ry’Abakozi, Labour ritsinzwe amatora y’Abadepite tariki ya 04/6/2024, minisitiri w’intebe mushya, Sir Keir Starmer, yatangaje ko Guverinoma nshya itazohereza abimukira mu Rwanda.
Yagize ati: “Gahunda yo kohereza abimukira mu Rwanda yarapfuye ndetse yarashyinguwe.”
Ni amagambo minisitiri w’intebe yarwanyaga iyi gahunda yashyigikiwe na bagenzi be batatu bamubanjirije munshingano.
Mukuralinda, mu kiganiro yagiriye kuri televisiyo y’igihugu, yashimangiye ingingo iri muri ay’amasezerano, ahamya ko u Rwanda rutazasubiza amafaranga rwahawe n’u Bwongereza.
Ati: “Amasezerano ntabwo yigeze ateganya ko amafaranga azasubizwa u Bwongereza.”
Mukuralinda kandi yavuze ko u Bwongereza butari kwishyuza amafaranga bwatanze butari kwishyuza amafaranga bwatanze, kuko u Rwanda rutigeze rwica ibikubiye mu masezerano impande zombi zagiranye.
Ati: “Barishyuza baherereye hehe ko ntabyo amasezerano ateganya! Barishyuza se ni inguzanyo batanze? Hari ingingo n’imwe u Rwanda rwigeze rwica?”
Avuga ko u Bwongereza ari bwo bwisabiye u Rwanda kugirana na rwo aya masezerano, bityo ko mu gihe rwifatiye icyemezo cyo kuyahagarika, ntacyo rushobora kubaza iki gihugu cyari kwakira abimukira.
Ibiro bya minisitiri w’intebe w’u Bwongereza yatangarije ibitangaza makuru ko ari ya mafaranga yarabikiwe gahunda yo kohereza abimukira mu Rwanda atari yagakoreshwejwe, Guverinoma nshya ikaba iteganya kuyifashisha mu bikorwa by’urwego rushya rushinzwe umutekano wo ku mipaka.
Gusa, umunyamabanga wa leta w’imbere mu gihugu cy’u Bwongereza, Yvette Cooper, yasobanuye ko nyuma yisuzuma ry’amafaranga yari yaragenewe iyi gahunda yaba atarakoreshwa, Guverinoma izageza mu nteko ishinga amategeko umushinga wo kuyakoresha muri uru rwego.
Kigali yo kuya 08/07/2024, yatangaje ko iki gihugu cyiteguye gushakira ibisubizo ibibazo bibangamiye Isi birimo iby’i mpunzi n’abimukira bagana iki gihugu.
MCN.