Amafoto yumwe mu bagizwe minisitiri w’urubyiruko muri Repubulika ya demokarasi ya Congo akomeje kuvugisha benshi ku mbuga nkoranya mbaga.
Ninyuma y’uko leta ya Kinshasa itangaje Guverinoma nshya, izina ryavuzwe cyane ku mbuga nkoranya mbaga n’irya madamu Noëlla Ayeganagato, wagizwe minisitiri w’urubyiruko.
Uyu mugore biravugwa ko mbere y’uko ahabwa uyu mwanya yahoze ashira amafoto ku mbuga nkoranya mbaga yambaye imyenda iteye isoni, iyo bavuga ko ikurura abagabo bapfuye imitima.
Nyuma y’uko ahawe kuyobora minisiteri y’urubyiruko muri leta ya perezida Félix Tshisekedi, abenshi ku mbuga nkoranya mbaga bahise bahashira amashusho ye agaragaza imiterere ye, ayo yagiye asangiza abantu mbere.
Ntibyashiriye aho kuko bamwe bagiye banatangaza ko Noëlla atari akwiye guhabwa uriya mwanya ngo kuko atari intangarugero bagendeye kuri ayo mafoto n’amashusho.
Icyakora abandi bavuga ko buri wese agira ahashize hatari heza, bityo ko abantu bakwiye ku mushyigikira bakava mu bihuha n’amateka yakera.
Minisitiri w’urubyiruko, Noëlla Ayeganagato yavutse ku ya 25/12/1994 i Kinshasa yiga amashuri bisanzwe nk’abandi aho yabonye impamyabumenyi ya leta mu bijanye n’ubucuruzi mu kigo cy’ishuri rya Les Mickey, hanyuma abona impamyabumenyi ihanitse mu bumenyi bw’ubukungu muri universitie Protestante au Congo.
Kwinjira kwe muri politiki byabaye mu 2018, aho yahise yinjira mu ishyaka rya FIDEC(front des independents democrates Chretiens), ishyaka rya politiki rya Fifi Masuka, nyuma agirwa umuyobozi w’ungirije wa Komine ya Ngaliema guhera mu 2022.
Ibinyamakuru byo muri Kinshasa bivuga ko ubwitange, ubutwari no gukunda igihugu aribyo bya muranze mu gihe yamaze kuri uyu mwanya.
Uyu mudamu avuka mu Ntara ya Bas-Uele, anazwiho kuba yarashinze umuryango witwa “ELAKA” mu 2019, ugamije gutera inkunga imfubyi n’abakobwa babyaye inda z’ibinyendaro.
Ikindi n’uko Noëlla Ayeganagato amaze imyaka icumi ari umunyamuryango w’itorero rya La Présence de Dieu.
MCN.