Amagambo abiri yazamuye imbamutima za benshi, ayavuzwe na Gen. Makanika
Twagarutse ku magambo abiri akunze kubyutsa imbamutima za benshi ahanini ku Banyamulenge, yavuzwe n’intwari ikomeye kuri ubu bwoko n’Abatutsi bose muri rusange bo muri Repubulika ya demokarasi ya Congo.
Amarira yari menshi, agahinda kari kose, ndetse kendaga guhitana abatari bake bo muri ubu bwoko bw’Abanyamulenge, nyuma y’uko bimenyekanye ko umusirikare wabarwaniriye yatabarutse.
Uwo nta wundi ni General Rukanda Michel Makanika watabarutse ku wa 19/02/2025.
Umutwe wa Twirwaneho yarabereye umuyobozi mukuru, icyo gihe watangaje ko yishwe n’igitero cy’indege ya drone yo mu bwoko bwa Ch-4, cya gabwe i Gakangala ahari ibirindiro bye.
Unongeraho ko yaje ituruka i Kisangani, kandi ko ari iyigisikare cya Repubulika ya demokarasi ya Congo, FARDC.
Bikaba bizwi ko i Kisangani ariho hari ibirindiro bikuru bya zone ya gatatu y’ingabo za RDC. Iyi ikaba iyobowe na Lt Gen Pacifique Masunzu na we uvuka mu bwoko bw’Abanyamulenge, gusa bamushinja kubagambanira no kubica.
Mbere y’uko Gen Makanika atabaruka, hari amagambo yagiye avuga, muri ayo harimo abiri akunze kubyutsa imbamutima za benshi.
Hari nk’igihe yagize ati: “Ntabwo nzarya amafaranga ya leta bene wacu bicwa.” Ni mu gihe yarafite imyanya ikomeye muri Leta ya Congo, ariko abona atari akamazi mu gihe iyi Leta yarimo yica benewabo, ari nabwo yafashe icyemezo cyo kubatabara.
Ingabo za RDC zatangiye kwica abanyamulenge zikoresheje amayeri yoguhenda Mai Mai ikabagabaho ibitero mu mihana yabo. Ubwo ni mu mwaka wa 2017.
Ariko nyuma yaje kwerura ibarasa izuba riva yica abatari bake, mu mwaka wa 2020, kuko ni nabwo yishe irashe abagore b’i Rundu 6. Na nyuma yabwo igenda yica abandi mu bihe bitandukanye.
Irindi jambo ryakoreshejwe na Makanika, ndetse rikaba ryaritiriwe umutwe wa Twirwaneho yahoze ayoboye, rigira riti: “Hari gihe tuzahagarika kwirwanaho, ahubwo tugatera tumeze nk’idubu.”
Uyu mutwe wirwanagaho, mu gihe watewe. Bivuze ko yashatse kuvuga ko bazagera igihe bagahagarika kudatera, ahubwo akaba ari bo bagaba ibitero ku banzi ba Banyamulenge. Bakarwana bameze nk’inyamanswa y’idubu izwiho ubukana no kurinda kudasanzwe.
Gen Makanika yemeye kubaho nabi, aryama mu mashyamba, ahanganye n’abanzi kugira ngo benewabo babeho neza.
Ariko nubwo atakiraho, umutwe wa Twirwaneho ukomeje gukorana na M23 mu rugamba rwo guhangana n’ihuriro ry’ingabo za RDC.
Aya magambo yavuzwe na General Makanika, akwiye gusigara nk’umurage w’ubutwari bwe, abamukomokaho bagakomeza guharanira ukuri no kurengera uburenganzira bwabo.
I Mulenge mugire intwari n’Imana.
MCN.

