Amagambo ya Chancella ku Batutsi ba Congo yazamuye impaka zikomeye n’impuruza ku mutekano w’igihugu
Impaka zikomeye zakwiriye ku mbuga nkoranyambaga nyuma y’uko hagaragaye amashusho agaragaza umunyamakuru uzwi ku izina rya Chancella Tsha, avugira mu ruhame amagambo afatwa nk’ashishikariza urwango n’ivangura, yibasira Abanye-Congo bo mu bwoko bw’Abatutsi. Muri ayo magambo, Chancella Tsha ashinja abo baturage kuba “intandaro y’ibibazo” mu gisirikare cya Repubulika ya Demokarasi ya Congo, ndetse akavuga ko “bashobora gusubira mu Rwanda” mu gihe bakomeza guhura n’ibibazo.
Aya magambo yakwirakwiriye byihuse ku mbuga nkoranyambaga, atuma abantu benshi bayamagana bavuga ko ashobora kongerera ubukana umwuka mubi hagati y’amoko, mu gihe igihugu gisanzwe gihanganye n’ibibazo bikomeye by’umutekano.
Abasesenguzi n’abakurikiranira hafi ibya politiki bibaza impamvu abanyapolitiki n’abayobozi bari hafi ya Chancella Tsha, barimo n’Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Itangazamakuru, Patrick Muyaya, bakomeje guceceka ku magambo nk’ayo. Bavuga ko bafite inshingano zo kurwanya amagambo y’urwango, cyane cyane iyo atangajwe n’abafite ijambo mu baturage.
Imiryango irengera uburenganzira bwa muntu yibukije ko amagambo nk’aya atagira ingaruka gusa ku mbuga nkoranyambaga, ahubwo ko ashobora guteza imvururu zishingiye ku mateka mabi y’akarere. Hatanzwe urugero rwa Léon Mugesera, umunyapolitiki w’u Rwanda wavuze amagambo y’urwango mu 1992, akaza guhungira muri Canada yibwira ko adashobora gukurikiranwa, ariko nyuma akoherezwa mu Rwanda, akatirwa igifungo cya burundu.
Iki kibazo gikunze gutangwa nk’urugero rugaragaza ko amagambo ahembera urwango ashobora gukurikirana nyirayo, n’iyo yaba yagiye kuba mu mahanga.
Abahanga mu mategeko mpuzamahanga bemeza ko Ubudage, igihugu bivugwa ko Chancella Tsha abarizwamo, gifite amategeko akaze cyane ahana amagambo y’urwango n’ateza ivangura, bitewe n’amateka y’icyo gihugu nyuma ya jenoside yakorewe Abayahudi. Hari benshi bamaze gukurikiranwa n’ubutabera bahamijwe ibyaha nk’ibi, bagafungwa cyangwa bagacibwa ibihano bikomeye.
Mu gihe akarere ka Afurika y’Ibiyaga Bigari kari mu bihe by’umwuka mubi kubera imirwano yo mu Burasirazuba bwa RDC, abasesenguzi bavuga ko amagambo nk’aya ya Chancella Tsha ashobora kongera ubushyamirane no guteza umutekano muke. Basaba ko abantu bafite ijambo mu itangazamakuru no muri politiki bitonda mu byo batangaza, kuko amagambo ashobora gutuma abaturage barushaho gusubiranamo.
Abakurikiranira hafi ibya politiki bavuga ko iki kibazo cyerekana akamaro ko guhashya amagambo ahembera urwango, haba imbere mu gihugu cyangwa hanze yacyo, bakanibutsa ko ubutabera mpuzamahanga bushobora gukurikirana uwari we wese uhembera urwango rushobora gushyira mu kaga ubuzima cyangwa agaciro k’itsinda ry’abantu.





