
Guverinoma ya Somalia yasabye ko ingabo z’Umuryango w’Abibumbye kutava mugihugu cabo. N’ibiri mu ibaruwa yagiye hanze kuri uyu wa Kane aho Leta y’iki Gihugu yasabye ko izi ngabo zaba zihagumye mu gihe cy’amezi atatu( 3) kirenga ku gihe izi Ngabo zagombaga kuzahavira.
Ibi leta ya Somalia yabisabye nyuma y’uko ibibazo by’umutekano muke byongeye kuba byinshi cyane i Mogadishou bitewe n’ibitero byinshi by’umutwe wa Al shabab.
Byari biteganyijwe ko ingabo ibihumbi bitatu (3 000) by’ingabo zuyu muryango w’Abibumbye bazava muri icyo Gihugu muri uku kwezi kwa Cyenda (9).
Ni mu mugambi wo kugabanya ingabo zirinda umutekano muri Somaliya kugeza ubwo umutekano uzasigara mu biganza bya Leta.
Ni mu gihe Perezida Felix Tshisekedi uyobora Repubulika ya Demokarasi ya Congo, aherutse kuvugira imbere y’Inteko y’Umuryango w’Abibumbye, ko yifuza ko gahunda yo gukura ingabo za MONUSCO mu Gihugu cye, yakwihutishwa vuba.
By Bruce Bahanda.
Tariki 22/09/2023.