Ibintu icumi abantu bakora batabizi bikabangiriza ubwonko.
Ni amakosa abantu bakora batabizi bakaba bakwangiriza ubwonko bwabo. Nubwo bamwe baba babizi abandi bakaba batabizi; icyo dusabwa ni ukwirinda ayo makosa kuko ari yo atera indwara zitandukanye nko gusaza vuba, gususumira, umunaniro ukabije n’ibindi.
Dore amakosa agera ku icumi abantu bakora akaza kubagiraho izi ngaruka tuvuze haruguru, nk’uko tubikesha urubuga rwa Saint Plus Mag:
- Kwitaba telephone umwanya munini: mukurinda ubwonko ku buryo bw’ibikorwa bigaragara(protection physique) bisaba ko twirinda za telephone, kwirinda ikintu cyose cyakubita ku bwonko (nk’urushyi, ingumi, gukubita umutwe ku nzu,…..) ibyo bijyana no kwirinda ku mara umwanya munini impande y’insinga z’amashanyarazi n’ibindi bikoresho byose bikoreshwa n’ingufu z’amashanyarazi.
- Kwirinda ibintu byo mu butabire (protection chimique). Twavuga nko kwirinda inzoga, itabi, ibiyobyabwenge, ikawa n’ibindi bintu birimo caffeine, kurya imyumbati irura itatunganijwe neza, ibishekebyazanye uruhumbu, burya uruhumbu rugenda mu gisheke cyose, icyo kigira ingaruka mbi ku bwonko.
3.kwirinda kurumwa n’udukoko cyangwa inyamanswa (protection microbiologique) : Buriya iyo umubu ukurumye niyo utakwanduza malaliya hari byo wangiriza ku bwonko bwawe. Hari n’ababa bafite ibisebe bakareka imbwa cyangwa indi nyamanswa muzitungwa imuhira ikamurigata kuri bya bisebe; birya byangiriza ubwonko ku buryo butangaje.
- Kutita ku mirire: Ugomba kurya nturenze urugero, kuko iyo urengeje binaniza ubwonko. Tugomba kurya indyo yuzuye, kandi tukarya ibiribwa bifite akamaro, bikize kuri vitamine C, ibikize kuri vitamine C, n’ibikize kuri vitamine A. Kurya amavuta meza. Tugomba kandi kurya ibiribwa byiganjemo iode nk’amafi, tukanywa amazi kandi tukirinda inyama zitukura.
5.Kutigirira icyizere n’ibyiringiro: ubwonko bwacu bukeneye kugaburirwa icyizere n’ibyiringiro kurusha uko tubugaburira oxygene na glucose. Mu bushakashatsi bwa korewe muri Kaminuza ya Texas basanze ubwonko bw’abantu butagira icyizere n’ibyiringiro buba bwarangiritse cyane.
- Kutita ku bandi no kutitabwaho: Abantu benshi bakunda kwitabwaho(affection) ariko ntibakunde kwita kubandi nyamara byose byunganira ubwonko kuko burya uzarebe iyo ufashije umuntu akagera ku rwego runaka wumva nawe unezerewe.
- Kwirinda ahantu hari urusaku rwinshi hari n’urumuri rwinshi: urumuri rwinshi n’urusaku rwinshi nabyo byangiriza ubwonko, ku buryo bibaye byiza umuntu wese yajya gerageza kubyirinda.
- Kwiha intego zidashoboka: kwiha intego zidashoboka byangiriza ubwonko, gusa kwiha intego biba byiza, ariko mu gihe zigeze ku musaruro mwiza. Ariko igihe wihaye intego zidashoboka ntizigere ku musaruro mwiza byangiriza ubwonko ku rwego rurengeje uregero.
- Kutaruhuka ku buryo buhagije: Abantu bakora amanywa n’ijoro nta kuruhuka byangiriza ubwonko. Burya umuntu mukuru wese akwiye kuruhuka amasaha 8 ku munsi murwego rwo gufata neza ubwonko.
- Kudakoresha ubwonko: Iyo udakoresha ubwonko uzasanga bwarasinziriye butakibasha gukora. Urugero nk’ubu uzasanga nta bantu bakibara bakoresheje umutwe, bikabasa kuba bafite mashini kubera ko bigize abanebwe.
Ubwonko budufitiye akamaro ariyo mpamvu tugomba kuburinda ariko ahanini usanga ibyo dukora biba ari ukubwangiza tukiyibagiza umumaro budufitiye harimo nuko turamutse tutabufite, icyo gihe nti twabaho, mu gihe uramutse udafite ibindi bice by’umubiri wabaho, nk’amaguru n’ibindi.
MCN.