Amakuru arambuye ku mugambi waburijwemo wo guhirika ubutegetsi muri Benin.
Byatangajwe n’umushinjacyaha wihariye w’urukiko ushinzwe guhashya ibyaha by’ubukungu n’iterabwoba, avuga ko uwahoze ari minisitiri n’umucuruzi ukomeye begereye umuyobozi w’ingabo zishinzwe kurinda perezida wa Benin, bamuha amafaranga, bagamije gutegura guhirika ubutegetsi bw’iki gihugu.
Aya makuru avuga ko iyi coup d’etat ko yagomba kuzakorwa ku munsi w’ejo hazaza tariki ya 27/09/2024. Ariko uyu musirikare akaba ibi yari yabyanze.
Umushinjacyaha nk’uko yabitangaje, yagaragaje ko abari bacuze uwo mugambi, ni Homeky wahoze ari minisitiri wa siporo n’umucuruzi witwa Olivier Boko, inshuti magara ya perezida wa Binin, Patrice Talon, ahamya ko begereye ukuriye ingabo zishinzwe kurinda umukuru w’igihugu, Dieudonne Tévoédjré, maze bamuganiriza ku by’uyu mugambi wabo wo guhirika ubutegetsi bw’iki gihugu.
Umushinjacyaha yagize ati: “Umuyobozi w’ingabo zirinda perezida yahawe akazi na minisitiri Oswald Homeky mu izina rye ndetse n’irya Bwana Olivier Boko ko gukuraho ubutegetsi ku ngufu, kandi ko bigomba kuba tariki ya 27/09/2024.”
Yakomeje avuga ko “kugira ngo bamwumvise bafunguriye konti Lt Col Dieudonne Tévoédjré muri bank yo muri Cote D’Ivoire, bashyiraho miliyoni zisaga 100 zo muri iki gihugu cya Beni.
Yanavuze kandi ko uyu wahoze ari minisitiri wa siporo yafatiwe iwe mu ijoro ryo ku itariki ya 24 rishyira ku wa Gatatu tariki ya 25/09/2024 ubwo yarimo aha komanda w’ingabo zirinda perezida ibikapu birimo amafaranga. Hari n’amashusho yerekanywe ubona ibikapu birimo amafaranga menshi, biri mu modoka ya 4×4 ya minisitiri byaje kugezwa ku banyamakuru mu rwego rwo kugira ngo babitangaze.
Uyu mushinjacyaha yasobanuye ko ayo mafaranga agera kuri miliyoni 1.5 z’ama cfa yahawe Lt Col Tévoédjré kugira ngo yemere guhirika ubutegetsi. Gusa umushinjacyaha ntiyahishyuye uwaba yarashyize aya makuru hanze, ariko nk’uko radio RFI yabitangaje yatangaje ko Lt Col Tévoédjré yafatiwe hamwe na minisitiri uwo munsi ku wa Kabiri aza kubazwa ariko nyuma ararekurwa.
MCN.