Amakuru arambuye ku ngabo ninshi za FARDC zageze muri Uvira, mu Ntara ya Kivu y’Amajy’epfo, mu Burasirazuba bwa RDC.
Ni ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane, tariki ya 06/06/2024, nibwo abasirikare benshi ba leta ya Kinshasa bageze mu mujyi wa Uvira bavuye mu mahugurwa y’igisikare i Kitona ho mu Ntara ya Bas-Congo, nk’uko amasoko yacu abivuga.
Iyi nkuru ivuga ko aba basirikare ari brigade imwe igizwe n’abasirikare igihumbi n’amagana abiri(1200), ariko ko hagitegerejwe abandi ibihumbi bibiri n’amagana inani(2800).
Nyuma aba basirikare bagakomeza baja mu misozi miremire y’Imulenge, aho Minembwe Capital News yabwiwe ko bagiye gutsimbura abasirikare ba 12ème brigade ikorera mu Minembwe, mu misozi miremire y’Imulenge. Iyi brigade ya 12 ikaba yari iyobowe na Brigadier General Andre Ohenzo uheruka gufungirwa i Kinshasa, akaba azira gukorana byahafi na Twirwaneho iyobowe na Colonel Rukunda Michel wamamaye ku izina rya Makanika. Gusa abaturage bo bavuga ko General Andre Ohenzo azira kuba yaragaruye amahoro nyuma y’uko aba mubanjirije bagiye baba mu bihe by’intambara, izo bashoraga ku Banyamulenge bakoresheje umutwe wa Maï Maï na FDLR.
Ay’amakuru akomeza avuga ko iz’i ngabo ahanini zigizwe n’abo mu bwoko bw’Ababembe, Abapfulero n’Abanyindu ko kandi batojwe mu gihe kingana n’amezi arenga atandatu.
Mu kugera Uvira babanjye guca i Kalemie aho bamaze igihe gito, naho bakaba barahakuye ibindi byigwa byiyongera kubyo bigiye i Kitona bizabafasha guhangana n’umwanzi wabo mu misozi miremire y’Imulenge. Ubwo bageraga muri ibi bice byo muri teritware ya Uvira bakiririwe mu gace kitwa Ep Uvira ho mu mujyi rwagati wa Uvira.
Ubuhamya twakiriye kuri Minembwe Capital News bwa bantu babashye kubabona buvuga ko aba basirikare, bakigera ku iporo ya Uvira bahavugirije akaruru, kandi babanza gusa nabaharuhukiye, ndetse kandi ngo bari bafite ibikoresho by’agisirikare byinshi binaremereye.
Hagati aho, aba basirikare ba FARDC bagiye kuzamuka imisozi miremire y’Imulenge mu gihe mu ntangiriro z’iki Cyumweru, aho muri ibyo bice, haje ingabo ninshi z’u Burundi. Zimwe murizo zikambitse Mukalingi, Kiziba, Bidegu no mu Mikenke. Biravugwa ko bagiye ku rwanya Twirwaneho.
MCN.