Uku kwezi kwa Gatandatu nibwo abasirikare bari bayobowe na Colonel Jule Mutebutsi bafashe umujyi wa Bukavu wo mu Ntara ya Kivu y’Amajy’epfo.
Hari tariki ya 02/06/2004 ubwo ingabo zari ziyobowe na Gen Laurent Nkunda na Col Jule Mutebutsi bafashe umujyi wa Bukavu, ufatwa nk’umurwa mukuru w’i Ntara ya Kivu y’Amajy’epfo, mu Burasirazuba bw’iki gihugu cya Repubulika ya demokarasi ya Congo.
Ibinyamakuru byinshi muri icyo gihe byatangaje ko General Nkunda yari afite abasirikare bari hagati ya 2000 na 4000 , mu gihe Col Jule Mutebutsi we yari afite abasirikare babarirwa ku ijana gusa nk’uko Notable Ntarengwa wari muri abo basirikare ya bibwiye Minembwe Capital News.
Yanavuze ko kandi intandaro yatumye iyi mirwano iba ko yari amakimbirane Col Mutebutsi wari komanda w’ungirije muri Kivu y’Amajy’epfo, yagiranye na Gen MBunza Mabe wari komanda region i Bukavu.
Col Mutebutsi n’abasirikare bari bamushyigikiye bahanganye n’ingabo za Gen Mbuza Mabe guhera ku mupaka wa Rusizi, gukomeza mu duce two mu mujyi wa Bukavu.
Mu gihe uru rugamba rwari rukomeye, Gen Laurent Nkunda wari mu Ntara ya Kivu Yaruguru yafashe icyemezo cyo kuja gushigikira izi ngabo z’Abanyamulenge zari ziyobowe na Col Jule Mutebutsi, kuko iyo mirwano yari yabaye mu gihe Gen Mbuza Mabe yari afite gahunda yo gutsemba Abatutsi ba Banyekongo bavuga ururimi rw’ikinyarwanda.
Mbere y’uko Gen Laurent Nkunda yinjira muri Bukavu wari ufite ipeti rya Brig Gen yabanjye gufata umujyi wa Minova uherereye muri teritware ya Kalehe, mu Ntara ya Kivu y’Amajy’epfo, ndetse kandi afata n’utundi duce turimo Kavumu n’ahandi.
Amaze kugera muri Bukavu, Nkunda yahagaze ku biro bya Meya wa Bikavu , agira ati: “Kuva saa tanu z’amanywa, ndi kungenzura Bukavu mu rwego rwa gisirikare.” Gusa avuga ko akiri ku ruhande rwa leta ya Kinshasa.
Aba basirikare bakaba barahoze mu mutwe wa RCD batangije uru rugamba mu gisa no kwigaragambya kuri leta ihuriweho ya RDC yari yashyizweho mu kwezi kwa Gatandatu mu 2003, kuko bahamyaga ko itari gutabara bene wabo.
Gen Nkunda na bagenzi be basobanuye ko mu gihe ubutegetsi bwaca bugufi, baganira na bwo ariko ko mu gihe butabishaka, biteguye ku kuwana, bagafata n’ibindi bice by’igihugu.
Ifatwa rya Bukavu ryatunye Abanyakongo barimo ab’i Kinshasa bigaragambya, basaba ingabo za leta n’izari mu butumwa bw’amahoro bw’u muryango w’Abibumbye (Monusco) kujya kubohoza uyu mujyi.
Nyuma yicyunweru, Gen Laurent Nkunda n’abasirikare yari ayoboye bavuye mu mujyi wa Bukavu kubera igitutu cy’amahanga , usubizwa Gen Mbuza Mabe wari wahunze, akaba ari nawe wari uyoboye Intara ya Kivu y’Amajy’epfo.
Gusa Gen Laurent Nkunda yasize asabye ko hashyirwaho komisiyo ishinzwe gukora iperereza ku bugize bwanabi Abanyakongo bavuga ururimi rw’ikinyarwanda bakorerwaga, ateguza ko nidashyirwaho, we n’abasirikare be bazongera gufata Bukavu.
Ibi byaje kuba mu 2009 kuko Gen Laurent Nkunda n’abagenzi be bavuga ururimi rw’ikinyarwanda bashinze umutwe wa CNDP waje kuvamo M23 iri kurwana bikomeye n’ingabo za Republika ya Demokarasi ya Congo kuva mu 2012 kugeza ubu.
MCN.