Amakuru ataravuzwe ku mirwano iheruka kubica biracika muri teritware ya Mwenga.
Ni urugamba rwabaye hirya y’ejo, tariki ya 15/08/2024, aho rwari ruhanganishije impande zibiri zabarwanyi ba Maï Maï, mu bice byo muri teritware ya Mwenga, mu Ntara ya Kivu y’Amajy’epfo, nk’uko amakuru ava muri ibyo bice abivuga.
Aya makuru avuga ko iy’i mirwano ko yatangiye igitondo cyo ku wa Kane, igeza isaha z’igicamunsi cyo kuri uwo munsi.
Ni imirwano yarimo kubera mu gace kitwa Muhuzi ko muri Secteur ya Itombwe, ho muri teritware ya Mwenga. Mu makuru yabashye kuja hanze ku byerekeye iyi mirwano yo gusubiranamo kw’abarwanyi ba Maï Maï, avuga ko yabaye mu gihe uruhande rumwe rwapfaga n’urundi ubuyobozi.
Nk’uko byavuzwe, buri ruhande rwumvaga ari rwo rugomba kugenzura aka gace ka Muhuzi gasanzwe gatuwe n’abaturage ba Banyindu, Abapfulero n’Ababembe batari benshi cyane, ariko kakaba karangwamo uduce bacukuramo amabuye y’agaciro.
Iz’impaka zaje gukurura ukutumvikana gukomeye maze birangira havutse intambara ikaze, ariko nk’uko aya makuru akomeza avuga ntaruhande rwirukanye urundi muri aka gace kuko kugeza ubu, buri ruhande ruracashamiranye n’urundi.
Hagati aho, iyo mirwano yatumye abaturage bo bahababarira kuko abenshi byarangiye bahungiye mu mashyamba yo muri ibyo bice, ndetse abandi bake bahungira mu bice bya Mikenke ahasanzwe hari ikambi y’impunzi zirimo n’Abanyamulenge.
Si ubwa mbere Maï Maï isubiranamo, kuko ibyo bibaye inshuro nyinshi, kandi ahanini usanga Maï Maï isubiranamo kubera gupfa ubuyobozi.
MCN.