Amakuru ataravuzwe y’abaturage bahungutse basubira mu Cyohagati.
Ingo z’Abanyamulenge 5 n’izo zahungutse zisubira mu karere ko mu Cyohagati ya za Rwerera, zivuye mu Minembwe aho zari zimaze igihe zarahungiye nyuma y’intambara yayogoje aka karere, nk’uko iy’inkuru tuyikesha abaturiye ibyo bice.
Uku guhunguka ni ubugira gatatu kuko incuro ya mbere, byabaye ahagana mu mwaka w’ 2022, ariko baza kongera guhunga ubwo Twirwaneho yari mu bice byo kuri Nyamara, Kamombo na Mikarati, yagabwagaho ibitero bikaze n’ingabo za RDC zo mu itsinda rya Special Force ku bufatanye n’abarwanyi ba Maï Maï n’Interahamwe(FDLR).
Muri icyo gihe, ingo z’Abanyamulenge zari zarahungutse zabarigwaga mu mirongo, aho zaje kongera guhunga, zimwe zerekeza iya Minembwe, i Ndondo ya Bijombo, ndetse izindi za mbuka imipaka zigana i Rwanda, Burundi, Uganda na Kenya.
Ku ncuro ya Kabiri nanone, hahungutse Ingo zike zibarirwa mu icumi, ubwo hari muri uyu mwaka ushize, ariko baza kongera guhunga ku bwa Col Rugabisha wavuggaga rikijana muri brigade ya 12 yarebaga igice kinini cya karere k’i Mulenge.
Kuri iy’incuro rero, amakuru dufite n’uko muri iki Cyumweru dusoje, mu Kamombo hatashye ingo z’Abanyamulenge zitanu kandi zikaba zarahungutse ziva mu Minembwe.
Ndetse igitangaje ku Cyumweru tariki 25/08/2024, aha muri aka gace ka Kamombo abatashye bahakoreye n’igiterane cyo gushima Imana ko yongeye ku bacura mu karere k’i wabo, maze ngo haba umunezero udasanzwe.
Ni igiterane cyayobowe na Reverend Mupenda wo mu itorero rya 8ème Cepac, nawe uri mu bahungutse, nk’uko aya makuru abivuga.
Aya makuru kandi avuga ko atari Abanyamulenge bonyine bahungutse ngo kuko n’Abapfurelo nabo nuko, bo bari mu guhunguka berekera ahitwa mu Mizinga hatari kure ya Kamombo, ndetse usibye Mizinga hari utundi duce two mu Cyohagati Abapfulero barimo kubakamo amazu harimo kandi ko na Mikenke hafatwa nk’umuhana munini wo mu Cyohagati Ababembe n’Abapfurelo bari kuhubaka amazu cyane, nyuma y’uko himuriwe icyicaro gikuru cya Secteur ya Itombwe.
MCN.