Amakuru ava mu Mikenke aravuga uko umupolisi mukuru uhafungiwe yagerageje gutoroka.
Umupolisi mukuru ufunzwe na basirikare ba Congo mu Minkenke aheruka gutoroka kasho maze azagufatwa na Wazalendo, bituma ibyo ku mufunga birushaho gukara.
Mu mu mpera z’icyumweru gishize nibwo FARDC yafunze umupolisi mukuru warebaga mu Mikenke witwa Kalengalenga.
Ubwo yafatwaga n’abasirikare, batanze ibisobanuro ko yazize kuba avugana na Twirwaneho.
Twirwaneho ni abaturage bo mu bwoko bw’Abanyamulenge birwanaho.
Amakuru yo kuruhande avuga ko Kalengalenga mu gufatwa byavuye ku makimbirane ari hagati y’Abapfulero n’Ababembe, ni mu gihe Ababembe bifuza ko ahavanwa hagatumwa uwabo mu Bembe; Abapfulero nabo bavuga ko byanze bikunze azahaguma.
Kalengalenga ni umupfulero warerewe mu Barega, kandi akaba yarabyirukiye mu bice byo muri teritware ya Walungu muri Kivu y’Amajy’epfo.
Nk’uko aya makuru abivuga ku wa kane w’iki Cyumweru turimo, bwana Kalengalenga yatorotse kasho yari afungiwemo mu Mikenke, ariko kubwamahirwe make aza gufatwa n’abarwanyi ba Maï-Maï bo mu bwoko bw’Abembe bakorera muri utwo duce.
Nyuma yo gufatwa, aya makuru akomeza avuga ko yahise agarurwa n’ubundi harya yarafungiwe, ariko ibyo kumufunga birushaho gukazaho umurego.
Byasobanuwe ko yahise ajanwa mu ndake zirimo amazi, aba arizo afungirwamo.
Nta byinshi igisirikare cyabitangajeho, usibye kumenyesha umuryango we ko bemerewe ku mugemurira, kandi ko bagikomeje kumukoraho iperereza kugira ngo hamenyekane ukuri.