Amakuru avugwa ku bitero FARDC iri gutegura kugaba i Mulenge.
Hamenyekanye ko ihuriro ry’ingabo za Repubulika ya demokarasi ya Congo ko riri gutegura kugaba ibitero mu mihana ituwe n’Abanyamulenge mu nkengero z’umujyi wa Minembwe uzwi nk’umurwa mukuru w’i Mulenge.
Iki gice cy’i Mulenge giherereye muri Kivu y’Amajyepfo, kikaba kigizwe n’uduce turimo i Ndondo ya Bijombo, Bibogobogo, Rurambo n’i Cyohagati. Tumwe muri utu duce hari utubarizwa muri teritware ya Fizi, Mwenga na Uvira.
Amakuru dufite akubiye mu butumwa bugufi bwanditse Minembwe Capital News yahawe kuri uyu mugoroba wo kuri uyu wa kabiri, tariki ya 27/05/2025, aho twabuhawe n’umwe mu barwanyi bo mu mutwe wa Twirwaneho, bugaragaza ko FARDC, ingabo z’u Burundi n’imitwe yitwaje intwaro ya Wazalendo na FDLR ko irimo gutegura kugaba ibitero ku Banyamulenge no kuri uyu mutwe wa Twirwaneho n’uwa M23.
Ni ubutumwa bugira buti: “Umwanzi yaraje. Nibyo, turabizi. Gusa, asa nkukirimo yihuza kugira ngo azagabe ibitero mu nkengero za centre ya Minembwe.”
Uwahaye Minembwe Capital News ubu butumwa yavuze ko ari umwe mu bayobozi b’uyu mutwe wa Twirwaneho mu misozi miremire y’i Mulenge, ariko ko adashaka kumenyekana ku mpamvu ze bwite; yongeye ati: “Adui, ntarafata gahunda yo kudutera. Ikibigaragaza, ari mu kwidobetsa akaturasaho amakompola, akongera akiburishya. Ibyo ni bimenyetso bimwe.”
Yakomeje ati: “Dufite n’andi makuru atandukanye tugenda twakira. Hari avuga ko uyu mwanzi ashaka gufata umujyi wa Minembwe n’ikibuga cy’indege cyaho.”
Ku munsi w’ejo ku wa mbere, izi ngabo zirwana ku ruhande rwa Leta zagabye igitero mu ishyamba rya Bijabo irirmo abarwanyi b’uyu mutwe wa Twirwaneho n’uwa M23, nyamara aba barwanyi bagisubiza inyuma kandi barazirukana. Kuko bahungiye mu bice by’i Ndondo ya Bijombo biherereye mu ntera ndende uvuye muri iri shyamba rya Bijabo.
Iki gitero bakoze aha’rejo, cyaje gikurikira n’ubundi ibindi bari bagize iminsi bagaba byikurikiranya mu Mikenke na Rugezi mu cyumweru gishize ndetse n’icyo hirya yacyo.
Gusa, nubwo uru ruhande rwa Leta arirwo rushotora aba barwanyi, rukanabashotora rwarwabanje kubyitegurira, birangira uyu mutwe ubatsinze kubi.
Twirwaneho na M23 bigenzura uduce twinshi two muri iyi misozi y’i Mulenge, Rugezi, Minembwe, Mikenke, Rurambo n’igice kinini cyo mu Cyohagati.