Amakuru ku gace AFC/M23 yambuye uruhande rwa Leta.
Abarwanyi bo mu ihuriro rya Alliance Fleuve Congo(AFC), ribarizwamo abo mu mutwe wa M23 n’abo mu wa Twirwaneho, bafashe agace ka Pinga ko muri teritware ya Walikale mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru mu Burasizuba bwa Congo.
Ku munsi w’ejo ku wa kane tariki ya 05/06/2025, ni bwo aba barwanyi babohoje agace ka Pinga gaherereye mu ntera ngufi uvuye muri centre ya Walikale yo ikigenzurwa n’uruhande rwa Leta.
Amakuru abyemeza ayo MCN ikesha umwe mu barwanyi bo muri ririya huriro rya AFC/M23, agira ati: “Tuyirimo.”
Yongeye kandi ati: “Pinga iri muri Walikale twongeye kuyisubiza mu biganza by’Intare zisarambwe.”
Hagati mu kwezi kwa gatatu uyu mwaka wa 2025, AFC/M23 yafashe aka gace, iza ku kikuramo ku mpamvu zoguha agaciro ibiganiro by’impande zombi (Leta y’i Kinshasa n’iri huriro) byaberaga i Doha muri Qatar.
Ni ibiganiro amakuru avuga ko mu minsi 30 ishize birimo kuba, impande zombi zabyikuyemo mu ntangiriro z’iki cyumweru nta mwanzuro zumvikanyeho.
Pinga ifashwe mu gihe mu minsi itatu ishize, abarwanyi b’uyu mutwe wa M23 batangaje ko bagiye kuyisubiza, ngo kuko ihuriro ry’Ingabo za Congo ziyirimo zitesheje abayituriye, ubundi kandi zikayifashisha mu kugaba ibitero kuri uyu mutwe mu duce two Masisi n’ahandi.
Ndetse ku wa gatatu byanavuzwe ko aba barwanyi ko bakomeje kwisuganya bayegera, aho ngo bavaga mu bindi bice byo muri teritware ya Masisi isanzwe ipakanye n’iy’i ya Walikale, bakagana mu bice biherereye hafi n’aka gace ka Pinga.
Urugamba rwo gufata Pinga, amakuru akomeza avuga ko rutagoye uyu mutwe, kuko abasirikare barwana ku ruhande rwa Leta bahise bahunga rugikubita, ubundi aba barwanyi ni ko kuyinjiramo.
Gusa, abo ku ruhande rwa Leta bakubitiwe muri kariya gace bagahunga, ntabwo bari kure kuko bari mu tundi duce duherereye hafi aho.
Bivuze ko impande zombi zikirebanye ayingwe, ndetse kuburyo aba bo muri AFC/M23 bashobora gukomeza kwagura ibirindiro byabo.