
Amakuru y’Imikono:
Chris Hughton yabaye umutoza mushya wikipe y’igihugu ca Ghana.
Neil Warnock Yabaye umutoza mushya wa Huddersfield ku masezerano yigihe gito. yari yarayitoje kuva 1993 kugeza 1995.
Leo Messi, Mbappe, Sergio Ramos na Verrati bose bari gukorana imyitozo n’abandi muri PSG bitegura umukino wa Bayern ku wa kabiri.
Ibyiyumviro biri mubuyobozi bukuru bwa Chelsea nuko Graham Potter agomba guhabwa igihe kinini, kitari amezi, kandi bizeye ko bafite umwe mubatoza beza.
Potter Ntazacirwa urubanza naba atayihesheje itike ya Champions League.
Chelsea yumva ko kuza kwa Potter hagati muri sezo hamwe nikipe yari ikeneye ivugurura rikomeye bivuze ko kubona Intsinzi mugihe gito bitari gushoboka ndetse kandi ko hakiri impinduka nyinshi zo gukorwa muri iyi ikipe yabakinnyi bato. Kandi biyumva ko nimvune zitamubaniye.
Umukinnyi wo hagati wa Tottenham Rodrigo Bentacur ntazakina Imikino yose isigaye iyi sezo nyuma yo kuvunika mu ivi, ari hanze hagati yamezi 6 na 7.