Amakuru mashya avugwa ku mukinnyi ufite inkomoko i Mulenge.
Bonheur Mugisha, umukinnyi ufite inkomoko i Mulenge mu Burasirazuba bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo, yamaze gusinyira ikipe ya Al Masry yo mu Misiri avuye muri Stade Tunisien yo muri Tuniziya.
Mugisha ni umukinnyi wo hagati wakiniraga ikipe y’igihugu y’u Rwanda (Amavubi), muri iyi minsi ni bwo yasinyiye gukinira ikipe ya Al Masry yo muri Misiri.
Amakuru dufite ni uko uyu musore abaye umukinnyi w’Umunyarwanda waguzwe amafaranga menshi mu mateka y’iki gihugu, aho byemzwa ko yaguzwe angana na $450,000.
Ibihamya ni uko kandi yamaze no gukora ibizamini by’ubuzima (medical tests), ndetse akaba yaratangiye no gukora imyitozo n’iyo kipe nshya iri muzizakina irushanwa rya CAF Confederation Cup.
Ubundi kandi uyu mukinnyi Bonheur Mugisha, yumvikanye no mu majwi ashimira cyane abatoza bamufashije kugera kuri uru rwego. Mu bo yumvikanye ari gushimira barimo Ben Moussa, utoza Police FC na Jamel Eddine Niffat wo muri Tuniziya.
Hagataho, tumwifurije amahirwe masa muri uru rugendo rusha.
