Amakuru Mashya ku Myiteguro ya Perezida Tshisekedi yo Kwakira Abanyarwanda Barimo Kayumba Nyamwasa
Perezida Félix Antoine Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) ari mu myiteguro yo kwakira i Kinshasa Abanyarwanda batavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda, barimo Kayumba Nyamwasa, wahoze ari Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda.
Ibi byatangajwe n’umunyamakuru Pero Luwara, uzwiho gutangaza amakuru y’ibanga ajyanye n’ubutegetsi bwa Kinshasa. Uyu munyamakuru yavuze ko, usibye Nyamwasa, abandi bateganyijwe kwakirwa muri iyi gahunda ya Tshisekedi barimo Théogène Rudasingwa, wahoze ari Umunyamabanga Mukuru w’ishyaka RPF-Inkotanyi, David Himbara, uzwiho gusebya ubutegetsi bw’u Rwanda, ndetse na Gérard Gahima, wahoze ari Umushinjacyaha wa Repubulika.
Ntihakamenyekana gahunda nyakuri izakurikizwa muri uru ruzinduko, ariko amakuru avuga ko iyi gahunda ishobora kuba igamije guhuza aba bantu mu buryo bwo guhungabanya umutekano w’u Rwanda.
Nyamwasa n’abandi bategerejwe i Kinshasa, mu gihe mu bihe byashize Tshisekedi yagiye ahakirira abandi Banyanyarwanda bari mu buhungiro, barimo Eugène Gasana, wahoze ari Ambasaderi w’u Rwanda muri ONU i New York, na Jean-Luc Habyarimana, umuhungu wa Juvenal Habyarimana, wahoze ari Perezida w’u Rwanda.
Mu kwezi kwa cumi n’imwe 2025, Perezida Paul Kagame yagaragaje ko mugenzi we Tshisekedi amaze igihe akorana n’abarwanya ubutegetsi bw’u Rwanda, barimo Jean-Luc Habyarimana, mu mugambi wo kubaka umutwe wa FDLR ugamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda. Perezida Kagame yavuze ko uwo mugambi urimo abantu benshi, harimo n’abahunze igihugu, batanga inkunga y’amafaranga kandi bari mu bufatanye na Leta ya RDC.
Yagize ati:
“Twakurikiranye inzinduko nyinshi z’abahuye n’ubutegetsi bwa RDC i Kinshasa, kandi tubona uruhare rwabo mu bikorwa byo kubangamira ubusugire bw’igihugu. FDLR ikomeje gukingirwa n’ibihugu bimwe by’i Burayi bifatanyije n’umuryango wa Habyarimana, kimwe n’inkunga ya Leta ya Kinshasa.”
Amakuru yizewe avuga ko Tshisekedi na Jean-Luc Habyarimana bateganya guha FDLR ibikoresho, abayobozi bashya, ndetse n’abarwanyi bashya, aho umuhungu wa Habyarimana azaba ari we uyoboye umutwe.
Byongeye, bivugwa ko Tshisekedi ari gutegura inama yo ku rwego rwo hejuru muri uyu mwaka wa 2026 i Kinshasa, izahuza abantu bo mu mitwe y’iterabwoba biyita abatavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda, hagamijwe gushyiraho ihuriro rifite igisirikare gikomeye gishobora guhungabanya umutekano w’u Rwanda no gukuraho ubutegetsi bwarwo. Aya makuru avuga ko ibi byageragejwe kenshi, bifashijwe n’u Burundi, ariko Leta ya Kigali ikabihagarikira kure iyo.






