Amakuru meza agezweho i Mulenge, ya some mu nkuru irambuye
Amakuru meza avugwa i Mulenge iwabo w’Abanyamulenge, mu misozi ihanamiye ikibaya cya Rusizi n’ikiyaga cya Tanganyika mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo, n’uko abaho babonye abatabazi, nyuma y’ibitero byari bimaze igihe bibagabwaho by’Ingabo za Congo n’abambari bazo bigamije kubarimbura.
Aha’rejo ku cyumweru tariki ya 07/09/2025, ni bwo aba biswe abatabazi bageze mu Minembwe ahazwi nk’umurwa mukuru w’iki gice cy’i misozi y’i Mulenge.
Ubuhamya twahawe kuri Minembwe Capital News bugira buti: “Abatabazi bageze iwacu mu Minembwe. Hari ibyishimo bimeze nk’umunsi Yesu azagaruka kujana itorero rye.”
Bukomeza buti: “Bazanye n’ibikoresho bya gisirikare biri ku rwego rwo hejuru. Za drones zahagabaga ibitero ziragatoye.”
Uwaduhaga ubu buhamya hari aho yageze agira ati: “Navuga ko aka FARDC, FDLR, ingabo z’u Burundi na Wazalendo kashobotse.”
Abanyamulenge batuye kuri yi misozi y’i Mulenge bari bagize igihe bagabwaho ibitero byo ku butaka no mu kirere, byabaga ari ibitero byateguwe na Leta y’i Kinshasa ku bufatanye n’iy’u Burundi.
Ingabo z’ibi bihugu zibigaba zigamije kurimbura bya burundu Abanyamulenge, ariko Twirwaneho ibarwanirira ikabisubiza inyuma.
Mu minsi mike ishize ubuyobozi bwa AFC/M23/MRDP bwatangaje ko bugiye gucyecekesha ibitero by’ihuriro ry’Ingabo za RDC bigabwa ku Banyamulenge mu Rugezi, Minembwe, Mikenke n’ahandi.
Ndetse ubwo umuvugizi w’uyu mutwe wa AFC/M23/MRDP yarimo abitangaza yavuze ko itazabihagarika gusa, ahubwo ko izazimya n’umuriro wazo burundu, kandi ikawuzimiriza iyo uturuka. Bivuze ko izambura intwaro FARDC n’abambari bayo bakoresha mu gukora biriya
bitero kuri aba Banyamulenge.
Kuri ubwo rero, uyu mutwe watabaye Abanyamulenge. Ibyo Abanyamulenge bishimiye cyane.
Umwe yabwiye Minembwe Capital News ati: “Turishimye cyane. M23 yageze iwacu. Wa mwanzi washakaga kuturimbura ni yihangane na twe ahari igihe n’iki cyo kuruhuka.”
Minembwe ni gice kigizwe n’imigezi itemba aho hari itemba ku misozi n’indi inyuranamo mu mibande ikikijwe n’ibishyanga.
Igizwe kandi n’ibisambu, amashyamba n’imisozi migufi n’imiremire.
Iki gice ahanini gituwe n’Abanyamulenge, ari na yo mpamvu bahita iwabo w’Abanyamulenge.
Hagataho, ibyo gutabarwa kw’Abanyamulenge byari mu buhanuzi bari barahanuriwe kuva kera cyane nko mu mwaka wa 1980, na nyuma yaho.