Amakuru y’ukuri y’a basirikare b’u Burundi bazamutse imisozi y’i Mulenge, aho bagiye kwica abaho
Nyuma y’aho bigize iminsi bivugwa ko ingabo z’u Burundi ziri koherezwa mu Burasirazuba bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo ku bwinshi kuja kurimbura Abanyamulenge, bamwe mu babonye babihamije, ndetse herekanywe n’amashusho yabamwe muri abo basirikare.
Ni amakuru dukesha bamwe mu babiboneye, aho bagaragaza ko imodoka zaba basirikare zimaze iminsi itatu zikora ingendo, kuva mu mpera zakiriya cyumweru gishize.
Bavuga ko aba basirikare baba bitwaje intwaro ziremereye zirimo n’izishyirwa mu mudoka imbere.
Basobanuye kandi ko baba bagiye gufatanya na bagenzi babo bari ku rugamba na AFC/M23/MRDP-Twirwaneho mu bice bitandukanye byo mu misozi miremire y’i Mulenge, ahamaze iminsi havugwa ibitero bikomeje guhitana inzirakarengane z’Abanyamulenge, zicwa na FARDC, Wazalendo bafatanyije n’abasirikare b’u Burundi.
Abatuye ahitwa i Buganda mu Burundi, bavuga ko babonye amakamyo arenga 30 ya gisirikare atwaye abasirikare bafite ibikoresho bihambaye.
Umwe muri abo baturage yabwiye itangazamakuru ati: “Bamaze iminsi banyura hano, kandi baba berekeje ku mupaka wa RDC n’ibikoresho bya rutura.”
Aya makuru akomeza avuga ko aba basirikare bari koherezwa muri Kivu y’Amajyepfo, baba baturutse mu bigo bitandukanye bya gisirikare bikorerwamo imyitozo mu Burundi birimo icya Cishemere, n’icya Mubugu, ahamaze iminsi humvikana urusaku rw’imbunda rwinshi.
Amakuru kandi avuga ko muri aba basirikare b’u Burundi bari koherezwa muri Kivu y’Amajyepfo, barimo n’abahoze ari abasirikare bari barasezerewe ndetse n’abo mu itsinda ry’imbonerakure kimwe n’abakuwe mu mitwe y’inyeshyamba irwanya ubutegetsi bw’i Kigali mu Rwanda, ikorana byahafi na Leta y’iki gihugu cy’u Burundi.
Muri aba boherejwe, yavuze ko bagiye gutiza umurindi bagenzi babo bamaze igihe barwanira mu Minembwe no mu nkengero zayo bafatanyije na FARDC, FDNB, FDLR na Wazalendo. Kandi ko bagamije kurasa Abanyamulenge n’Abatutsi bose muri rusange.
Usibye n’ibyo hagaragaye n’ifoto y’aba basirikare bazamuka imisozi y’inuka i Uvira bagana ku Ndondo ya Bijombo bakazabona kwerekeza mu Minembwe.
Igaragaza bakubise umurongo muremure, bazamuka ku musozi urimo urukenke rwinshi kandi rurerure.
Bamwe wabonaga bambaye igisivili, bikavugwa ko ari zo mbinerakure, mu gihe abambaye igisirikare bo ari abarangije ikosi y’igisirikare.