Amarira n’imenshi ku batuye i Bubwari muri Fizi.
Abantu 100 nibo byatangajwe ko bishwe n’umwuzure watewe n’imvura yaguye ari nyinshi i Bubwari muri teritware ya Fizi mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo.
Aya makuru yashyizwe hanze n’ubuyobozi bw’ibanze bwo muri icyo gice cya u Bwari, aho buvuga ko abishwe n’imvura bageze ku ijana, ariko ko hari n’abandi bajanwe mu bitaro bagizweho n’ingaruka z’uwo mwuzure.
Ubu buyobozi bwanagaragaje neza ko iyo mvura yaguye mu ijoro ryo ku itariki ya 08/05/2025, kandi ko aho yangirije cyane ari mu gace ka Asaba ko muri grupema ya Babungwe , secteur ya Ngandja muri teritware ya Fizi.
Ni imvura amakuru akomeza avuga ko yagejeje no ku itariki ya 09/05/2025 ikirimo kugwa.
Bikavugwa ko imirambo imwe ko yagiye itogwa mu mifurege y’amazi, itowe n’abakozi b’ishirahamwe rya Crois-Rouge, indi nanone itorwa n’abaturage ubwabo.

Umuyobozi wa secteur ya Ngandja, Akili Bernard, yanahamagariye guverinoma n’imiryango itabara imbabare kugoboka bariya baturage bagizweho n’ingaruka z’uwo mwuzure, kugira ngo bafashwe, kuko abenshi bari hanze nyuma yuko imvura isenye amazu yabo.
Ati: “Turahamagarira guverinoma n’imiryango itabara imbabare kugoboka abaturage. Abenshi ntibagifite aho baba. Abandi ntibafite ibyo barya n’ibindi bibazo bitandukanye bisaba gufashwa.”
Hari n’andi makuru agaragaza ko ataribwo bwa mbere imvura iguye muri icyo gice, kandi ko nubwo iheruka yasize yangije byinshi n’abantu barapfa.